Umusore wigize igisambo ruharwa yafashwe nyuma yo kwiba moto.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu karere ka Bugesera yafatiye moto yibwe yo mu bwoko bwa TVS RF 436 H.
Mu rugo rw’uwitwa Frederick Rusanganwa ufite imyaka 38 y’amavuko, mu mudugudu wa Gakoni, akagari ka Kamabuye, mu murenge wa Shyara.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kw’iyi moto.
Kwaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri moto nyuma yo kuyibura aho yari yayiparitse ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri.
Rusanganwa yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ruhuha kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe moto yari yibwe yamaze gusubizwa nyirayo.