in

Yagejejwe kuri RIB basanga asigaranye miliyoni 7 gusa! Hamenyekanye akayabo k’amamiliyoni myugariro wahoze muri Rayon Sports yibye umunyezamu Kwizera Olivier

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, nibwo mu Rwanda hasakaye inkuru ya myugariro Runanira Hamza wahoze muri Rayon Sports ufunzwe azira kwiba amafaranga y’umunyezamu Kwizera Olivier uri mu biruhuko mu Rwanda doreko asanzwe akinira ikipe ya Al-Kawkab FC yo mu Barabu ‘Saudi Arabian’.

Amakuru dukesha umunyamakuru Sam Karenzi uzwiho kuvuga inkuru zicukumbuye, yatangaje ko Hamza yibye inshuti ye Olivier ibihumbi 24 by’amadorari (ni akayabo ka miliyoni zigera kuri 31 Frw).

Karenzi yavuze ko Hamza uzanzwe ari inshuti magara ya Kwizera Olivier uri mu Rwanda, yamwibye aya mafaranga mu bihe bitandukanye, aho yagendaga afata macye macye.

Uyu musore ngo ayo mafaranga yayakuraga mu mutamenwa uri mu rugo kwa Olivier doreko ariwo ayabikamo, rero ngo yamucunze ku jisho amenya imibare ifungura uwo mutamenwa, akazajya agenda akuramo macye macye.

Iminsi 40 y’igisambo yarageze maze Hamza bamusanga mu cyumba ari kugerageza gushyiramo imibare ifungura umutamenwa, maze Kwizera Olivier wari waracyetse mushuti we ko amwiba, ahita amwijyanira kuri RIB.

Agejejwe kuri RIB, Runanira Hamza yemeye ko yibye ayo mafaranga yose, ndetse avuga ko hari ayo yagiye aha mama we, akayaguramo ibikoresho byo munzu y’iwabo ndetse aranayivugurura.

Sam Karenzi akomeza avuga ko RIB yarebye uko konte ya Amza ikora, asanga hari amafaranga menshi yagiye yohereza kuri mama we nawe wahise atabwa muri yombi.

Runanira Hamza wasinyiye Rayon Sports muri 2019 avuye muri Marines, nyuma akajya muri Bugesera FC, yasanganwe miliyoni 7 yari asigaje kuyo yibye Kwizera Olivier, amakuru atugeraho akavuga ko ashobora gufungwa imyaka 3. Ni mu gihe Olivier yari gusaba RIB ko yarekura umubyeyi wa mushuti we, kuko atari azi aho amafaranga yayakuraga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abana bakina mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda bongeye gukorwamo umukwabo

“Muzansabire imbabazi abo nahemukiye” Dorimbogo urembeye mu bitaro bya Kibogora, yageneye ubutumwa abakunzi be