Munganyinka Denise wo mu ntara y’Iburasirazuba aravuga ko ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko yatwise, arabyara, kandi atarigeze asambana cyangwa ngo asambanywe.
Uyu mukobwa w’imyaka 19 mu kiganiro yagiriye kuri Radio/TV10, yagize ati: “N’ubwo nari mutoya, nabashije kwirwanirira mo gake. Mu kwirwanirira kwanjye rero, iyo mba narasobanukiwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, nta n’ubwo inda natwaye mba narayisamye.”
Yabajijwe uko byagenze, asobanura ko muri icyo gihe, umusore yagerageje kumusambanya, bararwana, amusohorera ku matako. Ati: “Twararwanye ntiyabasha kungeraho, ahubwo kwa kundi narwanaga na we, ansohorera ku mubiri. Hanyuma njyewe ntashye, mfata imyenda n’ubwoba bwinshi, ndimo no gutitira, ndihanagura, ya masohoro yanshyizeho, aba ari njyewe uyishyiramo.”
Abanyamakuru babajije Munganyinka bati: “Watwaye inda uri isugi?”, na we asubiza ko ari ko byagenze, ati: “Yego.”
Ngo ubwo Munganyinka yamenyaga ko yatwaye inda, yagiye kwisuzumisha ku kigo nderabuzima, abavuzi birabayobera, bamwohereza ku bitaro bya Kiziguro, umuganga waho yemeza ko ibyabaye bishoboka. Ati: “Byarangiye bankoreye ibizami, babyohereza Kiziguro. Dogiteri ni we wababwiye ko ibyo bishoboka bitewe n’amakuru nabahaye nyayo.”
Munganyinka yavuze ko umusore wagerageje kumusambanya yashakishijwe kugira ngo abiryozwe, ariko ngo n’ubu ntaraboneka.