Yabwiraga uwapfuye-Hamenyekanye amagambo Lionel Messi yavuze kuri Final y’igikombe cy’isi ubwo hari hagiye guterwa Penariti ya nyuma ku mukino wabahuzaga n’ubufaransa.
Ni mu wahuzaga Argentina ya Messi n’ubufaransa ubwo baje kugwa miswi mu minota 90 bakabongereraho 30 Ya kamarampaka gusa birananirana nibwo hitabazwaga penariti.
Nk’uko Marca ibitangaza abantu bakoresha Tik Tok batangaje amagambo yavuzwe na Lionel Messi areba mu kirere, mbere y’amasegonda make ngo Gonzalo Montiel atere penariti ya nyuma ituma baterura igikombe.
Uyu mukinnyi yarebye mu kirere amasegonda agera kuri 30 ari gusubiramo amagambo agira ati “Birashoboka uyu munsi nyogukuru wanjye”. Akimara kubivuga Gonzalo Montiel usanzwe ukinira Sevilla Fc yo muri Espagne yahise ayitereka mu nshundura.
Nyirakuru wa Lionel Messi witwaga Celia hashize igihe kinini apfuye, kuko yapfuye Lionel Messi afite imyaka 10 gusa., gusa nyirakuru w’uyu musore bivugwa ko ari nawe wabonye impano y’uyu musore mu ba mbere mu gihe yari afite imyaka 5 gusa.