in

Yabujijwe kujya gukina muri Nantes! Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yongeye kwikoma ikipe yo Rwanda yanze ko ajya gukina mu Bufaransa

Rutahizamu Usengimana Danny yateye utwatsi impamvu Police FC yatanze zatumye uyu musore abura amahirwe yo kujya gukora igeragezwa muri FC Nantes yo mu Cyiciro cya mbere mu Gihugu cy’u Bufaransa.

Usengimana yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ubutumwa, abaza abamukurikira uko bakiriye ibyamubayeho.

Yashyizeho ifoto igaragaza ubutumire FC Nantes yamuhaye ayikurikiza amagambo agira ati “Ibintu nk’ibi bikubayeho wakora iki? Kubona amahirwe nk’aya ntiwemererwe kuyakoresha. Tuganire kuri bamwe bafata imyanzuro mu makipe.”

Yakomeje ati “Ibibazo nibaza ni ibi bikurikira: Ikipe nta masezerano mufitanye, nta gahunda mufitanye yo kuyongera kandi nta deni ubafitiye mbese mu by’ukuri ntacyo mupfa.”

Usengimana yagaragaje ko ikipe iba ikwiye kugira uburyo iyoborwamo ku buryo buri wese amenya icyo ashinzwe.

Ati “Ikipe si iy’umuntu umwe kuko ubuzima bwa ruhago bumeze nko gutega imodoka iyo ugeze ku cyapa uvamo, wa mwanya wari wicayemo hakajyamo undi imodoka igakomeza. Kuba tutavuga si uko imitwe irimo ubusa.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP Umutoni Claudette, yahakanye aya makuru avuga ko ibyo basabye uyu mukinnyi gukora atabikoze.

Ati “Ntabwo ari ukuri. Yanyandikiye (Usengimana) kuri WhatsApp tariki 25 Nyakanga 2023 ansaba ibaruwa imwemerera kugenda (release letter). Namubajije niba ahari ngo aze ku biro tuvugane ambwira ko adahari maze musaba kunyandikira kuri email ansaba iyo baruwa maze abe ariho nyimwoherereza.”Yakomeje ati “Ambwira ko adafite uko ari bwandike ako kanya, mubwira ko yaza kubikora awubonye ariko ntabwo yongeye kunyandikira.’’

CIP Umutoni yavuze ko ubwo butumire bwahawe Usengimana nka Police FC batigeze babubona. Ati ” Oya twe nta butumire bw’ikipe twabonye.”

Uyu rutahizamu w’imyaka 27 we avuga ko habayeho kutavuga rumwe ku bayobozi ba Police FC.

Yagize ati” Nkiri mu Bubiligi navuganye na Team Manager [Ntarengwa Aimable] ansaba ko nabanza ngatanga imyenda y’imyitozo nari maranye umwaka bakabona kumpa urupapuro rundekura.”

“Ngeze i Kigali nateruye ya myenda nyijyana ku biro by’Ikipe ku Kimihurura, nahasanze umugabo Ushinzwe ibikoresho by’amakipe ya Police muhaye ya myenda arambwira ati ’ntabwo iyi ari yo ikenewe gusa ngo ubone urwandiko rw’Ikipe rukurekura ugomba kuzana n’indi’. Hakenewe imyenda yose yo kuruhukiramo wambaye umwaka wose.’

Usengimana avuga ko atari kubasha gutanga imyenda yose kuko hari iyo yasize mu Bubiligi, kandi ko yari yiyemeje kuzayohereza ariko ngo ntabwo byahawe agaciro.

Ati “Namaze kubona ko bimeze bityo nshaka nomero za telefoni ngendanwa ya CP Claudette, sinari muzi kuko yari mushya mu Ikipe nkeka ko nawe atanzi, naramwandikiye musobanurira ubufasha nifuza, yarambwiye ati mpa Email yawe nze kuyiguha [ibaruwa imurekura] nta kibazo, nanjye ndamushimira nti Urakoze.”

“Hashize akanya aranyandikira ati” Twaje gusanga tutayiguha utaduhaye iriya myenda keretse ubanje ukandika ibaruwa isobanura ikibazo cyayo [imyenda].”

Usengimana avuga ko akimara kubona ubutumwa bwa kabiri yahise yumva ko CIP Claudette yavuganye n’abayobozi n’ubundi yandikiye mbere ntibamusubize ari nabwo yatangiye kubona ko hajemo ikibazo.

Usengimana Danny akomeza avuga ko nta butumwa yasabwe kwandika kuri Email asaba ibaruwa imurekura.

Yagize ati “Ibaruwa irekura umukinnyi ntabwo bisaba ko wandikira Ikipe kuri Email kuko muba mutagifitanye amasezerano uba utakiri umukinnyi wabo, uragenda bakayiguha mu ntoki bagasigarana kopi yayo, twazihawe kenshi.”

Usengimana yakomeje avuga ko ibi atabivuze ashaka gusebya Ikipe yamufashije ahubwo ari ukubwira abayobora amakipe ko bakwiye kubaha abakinnyi no kubaha amahirwe baba babonye kuko akenshi aza rimwe mu buzima.

Yagize ati” Ibi ntabwo nabivuze ngo nsebye Ikipe, nabivuze kugira ngo ubutaha n’undi nibimubaho bazubahe amahirwe ye kuko akenshi aza rimwe mu buzima.”

Tariki 29 Nyakanga 2023 ni bwo Usengimana Danny yasanze umugore we Nyangabire Francine muri Canada aho byavugwaga ko ashobora gukomeza gukina mu gihe yaba abonye ikipe muri icyo gihugu.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rubavu! Abuzukuru ba shitani bavuyeho hadutse abandi bagizi ba nabi

Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin [The Ben] yatangaje undi muhanzi w’icyampamare uzitabira ubukwe bwe