Nyuma y’amezi 3,5 yihishahisha,ashakishwa n’ubutabera, mwarimu Nahimana Théogène ukekwaho gutorokana amafaranga 1.776.500 ya bagenzi be babanaga mu kimina muri GS Cyato, umurenge wa Nyakarenzo, akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere buremeza ko yatawe muri yombi.
Yatawe muri yombi nyuma yo kwishyikiriza abarimu bagenzi be n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo.
Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyakarenzo.
Aya makuru kandi yahamijwe na Ingabire Illuminée, umwarimu uhagarariye abandi muri GS Cyato, wari n’umugenzuzi muri icyo kimina, ubwo yaganiraga na Bwiza.com dukesha iyi nkuru.
Uyu mudamu avuga ko kuva tariki ya 6 Nyakanga, ubwo bari bamutegereje ngo ayabazanire bayagabane, ibyo bita kurasa ku ntego, bongeye kumuca iryera ku wa 26 Nzeri, avuga ko aje gutakamba abasaba imbabazi anemera kuyariha mu byiciro kuko ngo atayabonera rimwe yose.
Avuga ko, ku wa 24 Nzeri, umugore w’uyu Nahimana, yazaniye uyu Ingabire Illuminée ibaruwa na kopi zayo 2 ngo yahawe n’umugabo we, asaba imbabazi, umugore ngo ntiyamubwira aho aherereye, Ingabire abura ikindi yayivugaho, abibwira bagenzi be kuri telefoni, kopi azoherereza abandikiwe.
Ngo ku wa 26 mu gitondo, mu minsi 2 gusa, bahamagawe ku ishuri n’umuyobozi w’ishuri, ababwira ko Nahimana yazindutse saa kumi n’imwe z’igitondo iwe mu murenge wa Gihundwe, mu mujyi wa Rusizi, amubwira ko aje kubikubita imbere yemera amafaranga yabo yatorokanye, kuyishyura no kubahiriza ibyo azategekwa n’ubutabera, ko ibyo gukomeza kwihishahisha abirambiwe, agarutse mu muryango we.
Saa yine z’igitondo ngo ni bwo komite igizwe n’abarimu 6, umuyobozi w’ikigo n’umwarimu w’inararibonye, bahageze barahamusanga, ababwira ko ngo icyatumye acika, amafaranga yabo yayabikuje mbere muri SACCO ya Nyakarenzo, ayabika mu rugo mu kabati. Bucya ayabaha ngo yagiye gusenga mu butayu nijoro, ageze munsi y’urugo rwe ahura n’abagabo 3 bafite ingata, bameze nk’abavuye mu kiraka, hari ibyo bavuye kwikorera.
Ntiyavuze niba yari abazi cyangwa atabazi, gusa ngo yabagezemo bamusaba kubavunjira niba hari amafaranga afite, ntanavuga umubare w’ayo bamusabye kubavunjira. Ngo yababwiye ko ayo kuvunja ayafite, ayasize mu rugo. Ngo uwo mwanya yumva abaye nk’utaye ubwenge, ajya mu rugo, ya mafaranga yose arayaterura, ayabagejejeho akuramo ayo abavunjira, ayo bamuhaye muri uko kuvunja ayasubiza mu cyo yose yari abitsemo.
Ngo akimara kuyabika, umwe muri bo yamusabye telefoni yari afite ngo ahamagare umuntu, ayimuhaye, amaze gutelefona, ayimusubije, bagiye arebye asanga yahindutse agace k’ikaro na ya mafaranga yose arayabura, yumva anataye ubwenge. Ntiyababwiye niba yarakomeje iy’ubutayu cyangwa yarasubiye mu rugo.
Umwe muri bagenzi be amubajije icyatumye mu gitondo ataza ngo abibabwire harebwe icyakorwa, ngo yababwiye ko yatekereje ko atigeze abwira umugore we ko hari amafaranga y’abandi abitse, no kumubwira ko ayambuwe n’abatekamutwe yumva ntiyabona uko abimusobanurira, no kujya imbere ya bagenzi be bamutegereje n’amafaranga yabo bagombaga kugabana bayashaka cyane, kubabwira irindi jambo ritari ukuyazana, bitari kumvikana.
Yakomeje ababwira ko ngo nubwo yumvaga yagaruye umwenge, atari azi mu by’ukuri aho ari, mu yo yari afite mu mufuka atega moto imugeza muri gare ya Rusizi, atega imodoka ijya I Kigali, amarayo ibyumweru 2 asa n’utazi iyo ari, birangira hatangira ikiruhuko kirekire, ariko noneho yaragaruye ubwenge, yumva ko ngo yahagaritswe ku kazi, by’agateganyo, anashakishwa, abona nta kindi yaza kumara.
Ingabire ati: “Ibyo bisobanuro ntibyatunyuze, twabifataga nk’amatakirangoyi, kuko nubwo yavugaga ko yabaga i Kigali, twari dufite amakuru y’uwamubonye mu karere ka Gatsibo, iburasirazuba. Kuko icyo twashakaga ari amafaranga yacu, yanayemeye, yayasinyiye, yadusabye kuyishyura mu myaka 2, turabyanga, yemera kuzishyura igice kimwe mu kwa 2 umwaka utaha, ikindi mu kwa 7, byo twumva twabyemera.’’
Ngo kuko ubuyobozi bw’umurenge bwakurikiraniraga hafi ibyabaga byose, abarimu basabye ko yajyanwa ku murenge, n’umugore we wajyaga anyuzamo akavuga ko umugabo we yaba abeshyerwa atumwaho, ngo hakorwe inyandiko imbere ya Noteri w’umurenge, azabishyure.
Akihagezwa, ubuyobozi bw’umurenge ngo bwavuze ko, ibyo yakoze ari icyaha, buhamagara RIB, Sitasiyo ya Nyakarenzo imuta muri yombi, akaba afunze, bagasaba ko yabishyura.
Ingabire avuga ko itabwa rye muri yombi baryakiriye neza kuko yabahemukiye, bagomba guhita batanga ikirego, bagategereza ubutabera ariko ko ubwo yabonetse bizeye kuyabona.
Gitifu w’umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean Pierre, yemeje aya makuru, avuga ko bari bamaze igihe bamushakisha ngo aryozwe ibya bagenzi be akekwaho, ko yanabyemeye ataruhanije, akanamera kwishyura.