in

Yabihakanye yivuye inyuma: Umuhanzi Davido yavuguruje abavuga ko Drake ari we watumye injyana ya Afrobeat itumbagira

Umuhanzi ukomeye cyane wo mu gihugu cya Nigeria Davido yahakanye amakuru avuga ko umuraperi Drake ari we watumye injyana ya Afrobeat izamuka cyane.

Davido uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagiranye ikiganiro na “Bootleg Kev Pad Cast” maze abazwa kugira icyo avuga kujyana ya Afrobeat n’uburyo umuraperi Drake yatumye itumbagira nyuma yo gutangira kwifatanya n’abahanzi bo muri Nigeria.

Davido yabwiye umunyamakuru ko Drake atari we watumye injyana ya Afrobeat itumbagira cyane avuga ko atemeranywa cyane n’abaturage bavuga ko umuraperi Drake ari we watumye iyi njyana itumbagira ahubwo ko yateye imbere Drake ataratangira gukorana n’abahanzi bo muri Nigeria.

Kandi Davido yemeza ko abahanzi bo muri Nigeria harimo P-Square,2Face ndetse na we ubwe aribo batumye iyi njyana imenyekana cyane gusa avuga ko icyo adashobora kwirengagiza ari ukuvuga ko Drake nta kintu yigeze afasha mu njyana ya Afrobeat.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Karongi: Umunyerondo w’umwuga arakekwaho kwica umuturage nyuma yo kwanga kumugurira agacupa 

Yari yabunuje, Shaddy Boo waciye ukubiri no kwambara imyambaro miremire yagaragaye ari kumwe na Kenny Sol bibereye mu byabo(Videwo)