in

Karongi: Umunyerondo w’umwuga arakekwaho kwica umuturage nyuma yo kwanga kumugurira agacupa 

Karongi: Umunyerondo w’umwuga arakekwaho kwica umuturage nyuma yo kwanga kumugurira agacupa

Kamana wari umuvuzi gakondo abifatanya n’umwuga wo gutwaza imizigo abacuruzi bo mu isantere ya Kibilizi n’iya Giti kinini, yasanzwe mu isantere ya Kibilizi yapfuye bigakekwa ko byakozwe n’umunyerondo wamurangiye ikiraka ntamugurire inzoga.

Byabereye mu mudugudu Kimigenge akagari ka Kibilizi mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko saa cyenda z’ijoro ari bwo bahamagawe n’ubuyobozi bw’akagari ka Kibilizi bubamenyesha ko hari umuntu wiciwe mu isantere ya santere ya Kibilizi.

Ati “Twahise duhamagara inzego dukorana polisi ndetse na RIB kugira badufashe mu iperereza hamenyekane abishe Kamana”.

Kamana w’imyaka 34 yari akiri ingaragu. Umurambo we wajyanywe mu bitari bya bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Abakoranaga nawe mu isantere ya Kibizi bavuze ko saa yine z’umugoroba aribwo Kamana yakubiswe n’umunyerondo w’umwuga amuziza ko aherutse kumurangira umuntu ngo amwunge ntamugurire inzoga.

Umwe muri bo yagize ati “Uwo munyerondo nari maze igihe mwumva amuhigira ngo azamwihimuraho kubera ko yamuragiye ikiraka cyo kuvura umuntu ntamugurire inzoga”.

Umuturage wabonye umurambo wa Kamana saa kumi ubwo yari agiye mu masengesho ya mu gitondo azwi nka Nibature, yagaye abagize uruhare mu iyicwa rya Kamana avuga ko uyu musore ntawe yajyaga asagarira.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yatekereje no ku babyeyi be: Onana yagabanyije amafaranga asaba kugira ngo akinire Amavubi ariko asaba gukorerwa ikindi kintu

Yabihakanye yivuye inyuma: Umuhanzi Davido yavuguruje abavuga ko Drake ari we watumye injyana ya Afrobeat itumbagira