Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, nibwo Kazungu Denis ukurikiranweho kwica abantu 14 harimo 12 yashyinguye mu nzu yabagamo yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
Kazungu yabwiye Ubugenzacyaha ko abantu yabakuraga ahantu hatandukanye, yabageza iwe akabazirika, yarangiza akabica akoresheje inyundo, imikasi , akababwira amagambo ateye ubwoba, akabambura amafaranga.
Ndetse kandi yanabasabaga imibare y’ibanga ya telefoni na konte za banki. Hari n’abo yabakoreshaga inyandiko zemeza ko bamuhaye ibyo batunze mu ngo zabo abandi bakandika ko baguze ibyo batunze byose.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko yahitaga abica akabajugunya mu cyobo. Hari abamucitse ari nabo batanze amakuru.
Kazungu ubwe yemera ko yishe abantu 14 ariko imibiri ya 2 yarabuze kubera gusibanganya ibimenyetso. Ibyo yamburaga yabigurishaga yiyise Turatsinze Eric.
Kazungu Denis yavuze ko yicaga abakobwa kubera ko babanje kumwanduza Sida ku bushake. None umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku itariki 26 Nzeri 2023 Saa cyenda.