in

Yabaye umukorodoniye? Ubuzima busanzwe bwo mu cyaro Tom Close yakuriyemo kugeza amenye no kudoda inkweto

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Muyombo Thomas, wamenyekanye mu muziki nka Tom Close, yagaragarije urubyiruko ko rudakwiriye kwiga gukora ikintu kimwe gusa ngo abe aricyo bishingikiriza, yitangaho urugero ko nawe azi indi mirimo irimo kudoda inkweto, guhinga n’indi myinshi.

Yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2023 ubwo mu Karere ka Kayonza hateraniraga urubyiruko rusaga 1000 rwari ruturutse mu turere twose two mu Ntara y’Iburasirazuba, mu biganiro bivuga ku murimo byateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Muri ibi biganiro ba rwiyemezamirimo n’abayobozi batandukanye baganirije urubyiruko ku kuntu bagiye batera imbere kugira ngo babigireho byinshi.

Dr Muyombo Thomas yagaragaje uko yakuriye mu muryango wari utuye muri Gatsibo mu masambu y’ahahoze ari muri Pariki y’Akagera.

Yavuze ko yakuriye mu buzima busanzwe burimo kuragira, guhinga ndetse akaba azi no kudoda inkweto.

Ati “ Hari ubumenyi mfite nzi neza ko 99% hano badafite batanazi ko mbufite, njyewe nzi kudoda inkweto. Impamvu mbibabwiye ni uko uno munsi bamwe muri mwe mushobora kuvuga muti, Tom Close yageze ku bintu byinshi, njyewe iyo nireba nibona nk’umuntu utari wagira ikintu ageraho. N’uyu munsi tuvugana ndimo kwiga Masters nkora n’akandi kazi, wakwibaza ngo mbigenza nte? Ndavunika.”

Tom Close yabwiye urubyiruko ko kugira ngo ugere ku ntego nyinshi zirimo kwikorera, kubona amafaranga bigusaba kuvunika, abasaba kwemera kuvunika kugira ngo bagere ku cyo bashaka. Yitanzeho urugero rw’ukuntu ahuza ibintu birenze bitatu icyarimwe kandi byose akabikora neza.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sina Gerard ari gutanga akazi ku rubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye rukabura akazi

“Hagati y’intama n’ikirura wowe uri iki”! Miss Mutesi Jolly yongeye gutangaza amagambo ateye urujijo -AMAFOTO