in

Yabaye umukarani, yoza n’imodoka z’abakire! Ubuzima bukakaye bw’umuhanzi Nizzo Kaboss wamenye mu itsinda rya Urban Boys

Nshimiyimana Mohammed wamamaye nka Nizzo Kaboss mu itsinda rya Urban Boys, yavuze ubuzima bushariye yanyuzemo mbere y’uko aza mu muziki.

Ni urugendo rw’ubuzima bwe yasangije inshuti ze abinyujije kuri shene ye ya YouTube. Yavuze ko yavukiye mu Karere ka Huye ahitwa i Ngoma aba ariho yiga amashuri abanza, aza kuyasoreza mu Mujyi wa Huye, ageze mu mwaka wa 3 S3 ava mu ishuri kubera ubushobozi buke.

Nizzo akiva mu ishuri, yinjiye mu bushabitsi, inzira ndende yamunyujije muri byinshi, ati“Njye nahise njya gucuruza amata na fanta bikonje, amandazi na capati nkabyikorera, ariko ibaze ko uyu munsi ntazi kubikora.”

Ati “Amata na fanta bikonje naje kubivamo ntangira kwinjira mu muziki. Mbere yo kwinjira mu bucuruzi ndi umuntu wagerageje kwiga ubukanishi, nikoreye imizigo mu isoko, nashakaga ubuzima muri rusange bushobora kumfasha bugafasha n’umuryango wanjye. Nogeje n’imodoka z’abantu.”

Muri icyo gihe, mu buzima bwo mu muhanda aho yashakishirizaga, yaje guhura n’inshuti ze zirimo Rino G n’undi atibuka neza batangira kujya bumvana imiziki bimukururira kuba yakwinjira mu muziki.

Ati “Nari mfite inshuti zanjye nkiba mu Mujyi wa Huye, tukajya twumva umuziki, twakundaga kwiyumvira KGB n’abandi bakorerwaga na BZB ntangira kumva ko twabikora, byatumye mva muri bimwe nakoraga byanampaga amafaranga ninjira mu muziki.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bamwe bahise bahakura abagore n’abagabo! Abagabo n’abagore batarashaka bahuriye mu masengesho yo gusengera abo bazashakana birangira bamwe bashimanye

Zari Boss Lady yagurishije ubukwe bwe n’umukunzi we Shakib