Amakuru mashya kuri wa mukobwa wishwe kubera amafaranga 100 Frw
Abantu batanu bakekwaho kwica umukobwa bamuziza 100 Frw bamaze gutabwa muri yombi.
Kuri ubu biri no gucyekwa ko umwe muri abo bari banasambanye.
Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru y’umukobwa wabonywe yapfuye bigakekwa ko yishwe.
Icyo gihe inzego z’ubuyobozi l zakusanyije abo zikekaho gukora uburaya kugira ngo batange amakuru kuri nyakwigendera, kuko na we ari byo yakoraga.
Abatuye ahabereye ibyago babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu, gusa babiri muri abo, ibimenyetso bigaragaza ko bashobora kuba barishe nyakwigendera.
Abo babiri yavugaga harimo uwitwa Uwizeyimana Claude w’imyaka 29 y’amavuko na Ntawutababona Pascal w’imyaka 42 y’amavuko bamaze gutabwa muri yombi.
Uwatanze amakuru yavuze ko uyu mukobwa yahuye n’abo bagabo barangiza bakamutuma itabi maze agasagura igiceri cy’ijana ni uko maze bacyimwatse ababwira ko baraza kugiheraho bamurongora kuko bari bagiye no kumwishyura ngo birwaneho.
Amakuru akomeza avuga ko nyuma yo kuyabimpa bahise bamukubita bikomeye ndetse baranamuniga kugeza ashizemo umwuka.
Kuri ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB nta kintu rwari rwatangaza kuri uko gutabwa muri yombi kw’abo bantu batanu.