Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Abdul Rajab ariko akaba akoresha izina rya ‘ Harmonize ” mu bikorwa bye by’umuziki. Akomeje kwereka abanyakigali ko mu bibazo yagira icy’amafaranga kitabamo.

Harmonize wageze i Kigali mu rukerera rwo ku cyumweru akomeje kuryoherwa n’ubuzima bwa Kigali. Ubwo yatemberaga mu mujyi wa Kigali yageze ahitwa Downtown na we asohoka mu modoka yari arimo ubundi yihera abantu ku note za 5000 ahereye ku bamotari bari bari aho hafi ubundi akurikizaho n’abandi bantu ibi bigaragara mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abarenga miliyoni 9.

Harmonize wujuje iminsi ine ku butaka bwa Kigali akomeje ibikorwa bye bya muzika ndetse ahanini ubona ko abifatanyije na Bruce Melodie batagitana.