Uwihanganye Callixte w’imyaka 40, utuye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Nyakavumu, Umurenge wa Mahembe, mu Karere ka Nyamasheke, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo nyuma y’aho saa cyenda z’ijoro zishyira igitondo cy’uyu wa 18 Ugushyingo, yafashwe n’irondo ahetse ku rutugu ihene yari yibye ku muturanyi we witwa Ndahayo Joel, yayishe.
Ubwo bujura bwaje bwiyongera ku zindi 8 n’inkwavu 5 zibwe mu cyumweru gishize muri aka Kagari, zose yemera ko aziba akazica akazishyira mucoma ukorera hafi aho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Nyakavumu Dusingizimana Théodomir, avuga ko mu cyumweru gishize mu Midugudu 3 yegeranye y’aka Kagari hibwe ihene 8 zose, zirimo 6 zibwe mu Mudugudu wa Bungo na Gitwa uyu Uwihanganye Callixte wafashwe atuyemo wibwamo imwe, indi yibwa mu wa Cyinjira, hanibwa inkwavu 5 mu rugo rumwe rwo mu Mudugudu wa Gitwa.
Gitifu avuga ko ukekwa yahise ashyikirizwa RIB,Sitasiyo ya Gihombo ngo hamenyekane niba n’ayo mafaranga na telefoni ari we wabyibye, Bimenyimana Aloys uzimugurira zapfuye arashakishwa arabura ariko na we bakavuga ko bakomeza kumushaka kugeza bamubonye, hagakurikizwa amategeko bakishyura abaturage aya matungo yabo, n’ariya mafaranga na telefoni byahama Uwihanganye akabyishyura.