in

Yabaguriye rimwe! Mu ibanga rikomeye cyane Rayon Sports yaguze abakinnyi b’abanyamahanga 3 icyarimwe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nibwo hamenyekanye amakuru hari abakinnyi 3 b’abanyamahanga ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana nabo, umwe akaba yamaze no kugera i Kigali.

Ku ikubitiro, muri Murera bakiriye Umurundi witwa Aruna Moussa Madjaliwa wakiniraga Bumamuru FC yatwaye shampiyona ishize yo mu Burundi iwabo, asanzwe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu, akina hagati mu kibuga.

Ndetse kandi Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu w’Umunya-Uganda witwa Charles Baale, wakiniraga Villa SC y’iwabo wanayitsindiye ibitego 11 muri shampiyona ishize.

Undi utegerejwe muri Murera ni rutahizamu witwa Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri Congo, aho nawe yamaze kumvikana n’iyi kipe y’i Nyarugenge.

Aba bakinnyi bagiye kwiyongera ku barimo nka Serumogo Ali na Nsabimana Aimable, umunyezamu Simon Tamale na rutahizamu Youssef Rharb bamaze kugurwa na Gikundiro izatozwa n’Umunya-Tunisia Yamen Zelfani ’Alfani’.

Ikindi kandi aba bakinnyi bose Rayon Sports iri kubasinyisha imyaka 2.

Aruna Moussa Madjaliwa wakiniraga Bumamuru FC
Umugande witwa Charles Baale, wakiniraga Villa SC
Rutahizamu witwa Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri Congo

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Wowe uri akuzukuru kuri we” Umunyamakuru Aissa Cyiza yateje impagarara kuri Twitter nyuma y’uko hari umusore wamusabye ko bakora ubukwe yabyanga nyamusore agahita agana iy’ubutabera

Amata abyaye amavuta: CAF imaze gutangaza inkuru nziza cyane kuri APR FC na Rayon Sports zizaserukira u Rwanda