Ya hoteli bayisenye! Hamenyekanye impamvu yatumye umujyi wa Kigali ufata umwanzuro wo gusenyera wa Rwiyemeza mirimo wari wujuje etaje ku musozi wa Rebero
Ku munsi w’ejo hashize nibwo inkuru yabaye kimomo ko ku musozi wa Rebero hasenywe inyubako ya rwiyemeza mirimo Serge.
Amakuru ahari aravuga ko iyi nyubako yari yubatse ahegeranye n’ikigo cya gisirikare, ndetse ngo yari yubatse mu cyanya cyagenewe urusobe rw’ibinyabuzima(Green zone) , akaba ari yo mpamvu umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro.
Ubusanzwe uyu rwiyemeza mirimo afite ubutaka aho yubatse iyo nzu gusa ngo ku butaka bwe hariho hagati ya metero 4 na 5 zitagenewe ubwubatsi ahubwo ziri ku gace ka Green zone.
Rero Serge mu kubaka ibikorwa bye yubatse no muri ubwo butaka atari yemerewe kubakamo, ndetse ngo yubatse nta cyangombwa kibimwemerera afite.
Kuva agitangira ibikorwa bye, ubuyobozi bwaramwihanangirije bumubuza kubaka muri ubwo butaka, ndetse uko iminsi yihirikaga, umujyi wa Kigali ntiwahwemaga kumwoherereza amabaruwa amuburira amubaza kubaka muri ubwo butaka ariko akanga akubaka.
Ndetse mbere y’uko umujyi wa Kigali ufata umwanzuro wabanje kujya usaba Serge gusenya ibikorwa yashyize muri icyo cyanya ariko akabirenza amatwi n’amaso.
Ku munsi wo kuwa gatandu nibwo umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro wo kujya kwisenyera ibyo bikorwa.