in

Wowe wanga kwikingiza ujya mu ijuru wenyine? Dr Daniel Ngamije avuga ku banga kwikingiza

Minisitiri w’ubuzima Dr.Ngamije Daniel yatangaje ko abanga kwikingiza Covid-19 mu Rwanda batarusha gushishoza abantu barenga miliyoni 7 bamaze kwikingiza ndetse ko batajya mu ijuru bonyine.

Hari kuvugwa inkuru nyinshi z’Abanyarwanda bari guhunga bakajya mu bindi mu bihugu kubera Covid-19 ariyo mpamvu Minisitiri Ngamije yabibukije ko batarusha ubushishozi abarenga miliyoni 7 babyemeye.Aha hari mu kiganiro yahaye RBA.

Yagize ati “Uwo muntu wanga gukingirwa arashishoza kurusha miliyoni 7 z’Abanyarwanda bamaze gukingirwa? Ese arashaka kujya muri iryo juru wenyine asize umuryango, inshuti n’abavandimwe?.Ese akunze ubuzima kurusha bagenzi be?”.

Icyakora,Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko nta muturage ukwiye guhatirwa kwikingiza Covid-19. Ibi bivuzwe nyuma yaho imiryango imwe n’imwe itari iya Leta, igaragaje ko mu bikorwa byo gukingira Covid-19, hagaragaramo guhohotera abaturage batarabyumva.

Muri iyi minsi mu Rwanda hakomeje kumvikana abaturage bavuga ko batifuza guhabwa urukingo rwa Covid-19, ndetse hari na bamwe bamaze guhunga igihugu kubera kwanga gukingirwa. Benshi bagaragaza ko kwikigiza bibangamiye imyemerere yabo.

Alain Mukuralinda, umuvugizi wungirije wa guverinema y’u Rwanda yabwiye Ijwi ry’Amerika ko uwari we wese wahutaza umuturage muri ibi bikorwa akwiye kubibazwa.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza w’amavubi yamaze guhamagara 18 bagiye kwitabira Boot camp (Urutonde rwose)

Bijoux ashyize hanze andi mafoto atwika y’ubukwe bwe na Sentore.