‘Wishakiraga ibyo mu ikanzu yanjye’ umukobwa witwa Rosine yishongoye ku musore yasuye agashaka ko baryamana bikarangira amwimye.
Umukobwa witwa Mwiza Rosine ukoresha urubuga rwa X, yashyize hanze ubutumwa yandikiranye n’umusore bakundana.
Ni ubutumwa bandikiranye nyuma y’uko uyu mukobwa yasuye uwo musore maze nyamusore agashaka ko baryamana ariko umukobwa akanga akamubera ibamba.
Muri ubwo butumwa, Rosine yibutsa chr ko yashatse ko baryamana gusa ariko bikarangira amwangiye.
Umusore uba warakaye, abwira uyu mukobwa ko yakongera kumusura gusa umukobwa amubera ibamba aho amubwira ko atari we aba ashaka nyirizina ko ahubwo aba yishakira ibyo mu ikanzu ye.