Mu mukino w’imbaraga wabereye kuri Petite Stade i Remera kuri uyu wa 18 Mutarama 2025, Wisdom yatsinze Ruhango WVC amanota 3-2.
Uyu mukino watangiye Ruhango WVC iyoboye neza, yegukana iseti ya mbere ku manota 25-18, bikomeza kugaragaza ko bari biteguye guhatana bikomeye. Mu iseti ya kabiri, n’ubwo Wisdom yagerageje kugaruka mu mukino, Ruhango yongeye kwihagararaho neza, iyegukana ku manota 25-23.
Wisdom yakomeje kwerekana ko atari ikipe yoroshye, cyane cyane mu iseti ya gatatu, aho amakipe yombi yarushanyijwe bikomeye, kugeza ubwo iseti yashojwe ku manota 34-36 mu nyungu ya Wisdom.
Mu iseti ya kane, Wisdom yongeye guhamya ubuhanga bwayo, itsinda Ruhango ku manota 25-23, bityo umukino ujya mu iseti ya nyuma (tie-break).
Muri iyo seti, Wisdom yigaragaje nk’ikipe y’ubunararibonye, itsinda ku manota 15-10, ihita yegukana intsinzi ya 3-2.