in ,

Will Smith amennye umuceri hasi, amabanga yo mu buriri ayashyize hanze

Will Smith wamenyekanye cyane mu ruganda rwa Sinema i Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakomoje ku buzima bwe bwo mu gitanda n’umugore we Jada Pinkett.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro cya Oprah Winfrey kuri Apple TV+ yise “The Oprah Conversation”.

Oprah yabanje gusoma bimwe mu biri mu gitabo cy’uyu mugabo kigiye kujya hanze yise ‘Will’. Hari aho yasomye Will Smith agaragaza ko ubuzima bwe n’umugore we mu gitanda bwageze aho bukamucanga.

Ati “Twarasinze buri munsi, twaryamanye inshuro nyinshi mu mezi ane yikurikiranya. Natangiye kwibaza niba ndi mu irushwanwa. Natangiye kwibaza ku bintu bibiri; kimwe kigira kiti ngiye guhaza ibyifuzo mu mibonano mpuzabitsina uyu mugore cyangwa se mpfe ngerageza. Byageze aho birakomera kurusha uko nabitekerezaga. Iyo minsi yabanje byari igitangaza.”

Jada na Will Smith batangiye gukundana nyuma y’aho uyu mugabo atandukanye na Sheree Zampino banabyaranye umwana witwa Trey Smit.

Smith yavuze ko kuri ubu we na Jada bahuza cyane ari nayo mpamvu barambanye.
Ati “Njye na Jada kugeza ubu iyo dutangiye kuganira nibura bimara amasaha ane. Ni amasaha ane iyo turi kuganira. Niryo pfundo ry’ukuntu twabashije kurambana ndetse tukaba tukiri kumwe, nta n’umwe uhutaza ubuzima bw’undi. Tukagira ubushobozi bwo kuba tunyurana mu bigeragezo. Nta wundi muntu nigeze mbona duhuza mu biganiro kumurusha.”

Yakomeje agira ati “Twageze aho twemeranye ko agomba kwishimisha we ubwe ndetse nanjye nkishimisha ukwanjye. Nyuma rero twisanze twese twishimye mu cyimbo cyo gusaba undi muntu kuzuza igikombe cyacu cyari kirimo ubusa. Twafashe umwanzuro wo gushaka uko twakwishima.”

Smith avuga ko icyo gihe cyo gufata akanya bagasa nk’abatandukanye byafashije buri umwe muri bo, bakamenya imbaraga zo gukundana mu mudendezo.

Mu gitabo yitegura gushyira hanze, Smith hari aho avuga ko mu bwana bwe yashatse kwica se mu rwego rwo guhorera nyina wahohoterwaga.

Jada wigeze gushinjwa kuryamana n’umuririmbyi August Alsina, aherutse kuvuga ko ko yaba we cyangwa umugabo we buri umwe yagiye aryamana n’abandi bantu ariko ntibibatandukanye.

Jada Pinkett Smith na Will Smith basezeranye kubana akaramata mu 1997 ariko baza gutandukana bucece ku buryo bakomeje babana ariko mu buryo busanzwe batari nk’umugabo n’umugore.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Video y’umunsi: Miss Ingabire Grace yirekuye abyinana n’umusore mu gitaramo

Meddy baba baramwambuye?