in

WhatsApp yazanye udushya benshi batari bamenyereye

Ikigo Meta cyakoze impinduka mu buryo bwo gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, gishyiraho uburyo bushya bwo kugena abantu bashobora kubona ko uri ‘online’ n’uburyo bubuza umuntu gufata ‘screenshot’ y’ibyo mwaganiriye.

Ni uburyo bushya iki kigo cyatangaje ko bugamije kongera ibanga ry’abakoresha uru rubuga, bakarushaho gutekana kandi bakagenzura ibiruberaho byose.

Kuva muri group nta we urabutswe

Mu bintu bishya byongerewe muri WhatsApp, harimo ko niba uri muri group runaka, ushobora kuyivamo ntihagire ubimenya.

Bitandukanye n’uko byari bisanzwe, kuko iyo wavaga muri group, hahitaga hiyandikamo ko wagiye, abantu bose baba muri iryo tsinda bakabibona.

WhatsApp yagize iti “Dukunda ibiganiro byacu bibera mu matsinda (groups) ariko ntabwo ariko bihora. Turimo gukora ku buryo ushobora kuvamo mu ibanga ryawe, bitabaye ngombwa ko buri wese abimenya. Ubu, aho kumenyesha group yose ko uvuyemo, ba ’admins’ bonyine ni bo bazabimenya.”

WhatsApp yatangaje ko ubu buryo buzatangira gukora muri uku kwezi.

Kwihitiramo ababona ko uri online

Mu gihe ubu iyo utangiye gukoresha WhatsApp abantu babona ko uriho, hari ubwo umuntu aba akeneye kujyaho, bitabaye nk’itangazo ku bantu bose bafite nimero ye.

WhatsApp yakomeje iti “Mu bihe ushaka ko kuba uri online biba ibanga ryawe, turimo gushyiraho uburyo bwo guhitamo abantu bashobora cyangwa badashobora kubona ko uri online. Ubu buryo buzatangira gukora ku bantu bose muri uku kwezi.”

Gukumira abakora screenshots z’ubutumwa

Mu buryo WhatsApp yaherukaga gushyiraho, harimo kohereza ubutumwa butamara umwanya muto, yaba amashusho cyangwa video, ku buryo uwabihawe atabigumana, ahubwo buzimira iyo amaze kubifungura.

Ni uburyo bwiswe View Once, bufasha umuntu kurinda ibanga rye igihe hari uwo yoherereje amafoto cyangwa amashusho.

Mu buryo bushya noneho, ntabwo bizaba bishoboka ko ubwo butumwa umuntu yabufata ifoto, ikizwi nka screenshot.

Ni uburyo bwo bukigeragezwa, buzatangira gukoreshwa mu minsi mike.

Ubusanzwe kuri telefoni nyinshi, gufata amafoto cyangwa amashusho biba bivuze ko bigumamo.

Iyo ubwo butumwa umaze kubureba hiyandika ho ko bwafunguwe, kugira ngo bidateza urujijo ku byo umuntu yasomye cyangwa atarasoma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ibisobanuro bitangaje by’uko uryamana n’umukunzi wawe mu buriri

Video y’umunsi: Umuhanzi Jules Sentore yabyinanye imbyino ya Kinyarwanda n’umwana we w’imfura