Umunyamideli Wema Sepetu wigeze kukanyuzaho na Diamond Platnumz yavuze ko umukunzi we bazarushinga nadatanga inkwano utazamwerekana.
Wema Sepetu akaba yavuze ko ari we wenyine uzi umukunzi we kandi ko nta n’umuntu ugomba kuza kwivanga hagati ya bo.
Ati “ninjye muntu uzi umukunzi wanjye. Ni uwanjye nta n’umwe wakivanga ku rukundo rwacu.”
Yakomeje avuga ko abantu bazabimenya nyuma y’uko amaze gutanga inkwano.
Ati “Umunsi muzaza kureba umugabo wanjye, azaba yaramaze gutanga inkwano. Iyo gahunda irahari kandi nzi ko Imana igiye kubinkorera.”