in

Wayne Rooney yibasiye bikomeye Mbappe wibyimbya cyane

Uwahoze akinira ikipe ya Manchester United kuri ubu akaba ari mu kazi k’ubutoza, Wayne Rooney yibasiye Mbappe urimo kurangwaho ikinyabupfura gike imbere y’abamukuriye.

Ibi byose byavuye ku mwuka mubi we na Neymar ndetse bituma haza indi video Mbappe ahutaza Messi hanyuma Messi agasigara amureba yumiwe ndetse asa nkaho afite ubwoba, bituma bibaza kuri iyi mico y’uyu mwana ukiri muto wari ufite ejo hazaza heza.

Wayne Rooney yagize ati “umwana w’imyaka 22-23 azamura intugu kuri Messi? Nta kintu kirenze nigeze mbona mu buzima bwange kirenze iki,  Hagire uwibutsa Mbappe ko Messi afite imyaka 22 yari afite Ballon D’or 4.”

Abantu bavuga ko yari intambwe nziza kuri Mbappe kuba yari agiye kwigira ku birenge by’umukinnyi wa mbere ku isi kigira ngo nawe azatere ikirenge mu cye ariko bigaragara ko byamunaniye Kwigira kuri Messi.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ese turapfa kangahe se? Kadafi Pro yabajije umuntu wamubitse we na Rocky Kimomo ngo bapfuye

Dore Imbogo agiye gusura Gereza ya Kigali iherereye I Mageragere (Videwo)