in

Wasili amagambo yabuze ivuga! Abanyamakuru 2 b’imikino bihebeye Rayon Sports bagaragaye muri stade mu gahinda kenshi ubwo Rayon Sports yesuranaga n’Amagaju – VIDEO

Umunyamakuru w’imikino Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili na mugenzi we Mugenzi Faustin uzwi nka Faustinho Simbigarukaho bagaragaye muri sitade ya Huye batishimye ku maso yabo ubwo barebaga umukino wahuzaga Amagaju FC na Rayon Sports urangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego 1:1.

Gusitara kwa Murera igatakaza amanota 2 kuri uyu mukino, byababaje abafana bayo benshi barimo n’aba banyamakuru Wasili na Faustinho bayihebeye. Byanakomeje kuyongerera igitutu itewe na mukeba wayo APR FC ikomeje kuyirya isataburenge ku rutonde rwa Shampiyona aho zombi zishaka igikombe.

Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona ikaba ifite amanota 41, igakukirikirwa mukeba wayo APR FC ifite 37 ariko igifite umukino, mu gihe Amagaju FC ari ku mwanya wa Munani n’amanota 23.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza w’Amagaju yishongoye kuri Rayon Sports ayigereranya na Rutsiro FC

Nzovu yavuze ibyamubayeho nyuma yo kubwirwa ko hari umuti wongera akanyabugabo nawe agahita yihutira kuwugura – VIDEO