Uwimbabazi Cynthia uzwi nka Cycy Beauty yagaragaye yahuje urugwiro n’umuhanzi uri mu bagezwho muri iyi minsi, Oludipe Oluwasanmi David umaze kubaka izina mu muziki nka Spyro.
Ni ifoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe batangira gukeka ko aba bombi baba bafitanye umubano udasanzwe.
Cycy Beauty mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko nta mubano wihariye afitanye n’uyu muhanzi, ko ahubwo ari inshuti zisanzwe.
Ati “Yatumiwe gutaramira muri Kenya kandi nanjye niho ndi, ahantu yari kuririmbira nanjye bari bantumiye. Mu kwamamaza rero, yahise amenya ko tuzakorana turandikirana ahageze noneho turahua tuba inshuti.”