in

Ibikorwa bye birivugira: Menya amateka y’umugabo wagatangaza wahanze ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda n’inoti zikomeye zirimo iza bitanu mukunda cyane hamwe n’ibiceri ndetse n’ibindi bihangano bikomeye bya hano mu Rwanda

Ni umugabo w’umunyabigwi amateka ye ntabwo agereranywa bitewe n’ibikorwa yakoze bihambaye hano mu Rwanda uwo ntawundi ni KILIMOBENECYO washushanyije ibintu hafi ya byose uzi bikomeye hano mu Rwanda.

Kilimobenecyo ni umunyabugeni uhambaye cyane kuko ni we wahanze ibindera ryiza cyane ry’igihugu cy’u Rwanda ubona uyu munsi rifite icyubahiro ku Isi hose rikaba ari ibindera ryatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2001 mu kwezi kwa Kanama tariki 31.

Uyu munyabugeni Kilimobenecyo ni we kandi washushanyije inoti zikomeye cyane hano mu Rwanda zirangajwe imbere n’inoti ya bitanu itungwa n’umugabo igasiba undi ndetse niya 2000,1000,500 akaba ari na we washushanyije igiceri cy’ijana mubona uyu munsi kandi avuga ko cyamutwaye iminota itanu gusa kugira ngo abe arangije kugishushanya.

Kilimobenecyo ni we kandi wakoze ikirangantego cy’u Rwanda cy’agaseke,ingabo,imfundo n’amasaka akaba ari ikirango gishimangira ubumwe.

Umunyabugeni Kilimobenecyo ashimangira ko umwuga w’ubugeni iyo waguhiriye wakugeza ku nzozi zawe ikindi wamenya kuri uyu munyabugeni n’uko ari we wakoze igishushanyo cy’igicumbi cy’intwari icy’umujyi wa Kigali,ibirango bitandukanye bya RDF kandi ari mu bakoze ingabo yahawe nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri 2017 afatanyije n’umunyabugeni witwa Hategekimana Laurent.

Uwavuga ibyiza n’ibikorwa bihambaye Kilimobenecyo yakoze hano mu Rwanda ntiyabivamo gusa n’umugabo ufite ibigwi bikomeye hano mu Rwanda bitewe n’ibikorwa bikomeye bitandukanye twavuze haruguru kandi akwiriye gushimirwa.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
3 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Chicharito
Chicharito
1 year ago

Ishimwe ryo mu Rwanda ni ryarindo imbere cyane madrid

Rwaje2
Rwaje2
11 months ago

Title y’inkuru ni nziza ariko iraciriritse cyane,
Ni gute wandika Umunyabugeni ukomeye utagiye kumusura cg ngo umubaririze uwo ariwe?! Uvuze ibyo yakoze wabwiwe utaramwubarije wumve ulo buri kimwe yagiye akigeraho? Ni impamvu aricyo yahisemo?
Ese yabitangiye ryari? Kuki aribyo yahisemo? Ese abikomora kuri inde?! Bysmugejene kuki?
Ese yabyigiye hehe!!
Ibibazo nk’ibyo bituma umuntu amenya uwo wanditse kuko afite izina rikomeye mu bunyabugeni. Arijye naguha mis en pied ukajya mu mahugurwa pe

Bora
Bora
11 months ago
Reply to  Rwaje2

Nanjye ngisoma umutwe w’amagambo nari nzi ngo ndabona amakuru yose ajyanye nuyu mugabo,,,aho atuye,aho yize,,mbese background ye yose.

“Mwa bagabo mwe muri imbwa pe! Wuuu” Mu mvugo ikarishye, Dj Brianne yongeye gutuka abagabo arabandagaza (VIDEWO)

Bahahinduye muri Lodge: Ishyamba risambanyirizwamo abanyeshuri b’abakobwa, rikomeje guteza uruntu runtu