Amafarini mva ruganda
Amafarini mva ruganda cyane cyane asa umweru,mu gihe anyuzwa mu ma mashini ayatunganya,ata intungamubiri aba afite ndetse akongerwamo ibinyabutabire (Chemical products) cyane gaze ya Chlorine (chlorine gas) ituma umuntu abyuha ariko yiyongerera n’amahirwe yo kuba yarwara cancer zitandukanye nk’uko ikigo EPA kibyemeza neza.
Injungu zitekwa muri Microwave.
Injungu zitekerwa mu mashine ya microwave,akenshi zishyirwa muri envelope zikorwa muri acid yitwa perfluorooctanoic,itera abagore benshi ubugumba ndetse ikaba yakwongera na cancer z’ingingo zitandukanye harimo impyiko,ibihaha n’izindi.
Inzoga
Nubwo inzoga hari byinshi zongera ubuzima bwiza ku muntu uzinywa,ariko ubushakashatsi bwakozwe muri Amerika n’abanyeshuri biga muri kaminuza ya Ohio,abagore benshi barwaye cancer y’ibere banywaga inzoga mu gihe umubare benshi w’abatarwaye iyo cancer babajijwe,batanywaga inzoga.
Inzoga zongera isukari mu mubiri ku buryo bukabije ku muntu uzinywa cyane,ku buryo diabete n’izndi nrwara zakururiramo.
Inyama mva ruganda.
Inyama mva ruganda cyane cyane inyama z’umutuku,ni zimwe mu byongera utugingo (cells) dutera cancer.Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo WHO cyerekana ko abantu baryaga inyama mva ruganda 43% byabaviriyemo kurwara inrwara zidakira kubera ibinyabutabire bikoreshwa mu kuzitunganya.