in

Waruziko kurya umwembe bishobora gutuma ugabanya ibiro byawe?

Umwembe ni umwe mu mbuto zizwi cyane kandi zikundwa na benshi kubera impumuro n’uburyohe ufite, ukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye dore ko witwa “umwami w’imbuto“. uba mu mabara 3; icyatsi, umuhondo n’umutuku.

Ese umwembe ukungahaye kuki?

Umwembe uboneka mu mabara anyuranye
  • Umwembe ukize cyane ku ntungamubiri nyinshi, kuko ugaragaramo: Vitamine 20 zitandukanye, fibre kimwe n’izindi ntungamubiri
  • Vitamine C yose umubiri ukenera ku munsi ushobora kuyibona mu mwembe 1 wa garama 100, ¼ cya vitamine A; ifasha kubona neza no gukomeza kurinda uruhu, umubiri ukenera nayo wayibona mu mwembe ungana utyo.
  • Ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekana ko urinda kanseri ku rugero rwo hejuru. Kanseri y’amara, iy’ibere, iy’amaraso ndetse na kanseri y’uruhago ku bagabo.
  • Niba wifuza urubuto rukungahaye kuri potasiyumu wizuyaza, kuko umwembe wa 100g ubamo ingana na 156mg. ibi kandi byabera byiza abantu barwaye cg bifuza kwirinda indwara z’umutima cg umuvuduko w’amaraso.
  • Ibishishwa byawo ntukabijugunye! Ibi bikungahaye kuri phytonutrinets, izi ntungamubiri zifasha umubiri guhangana n’indwara zitandukanye zirimo kanseri, diyabete ndetse n’iz’umutima
  • ushobora kugufasha gukomeza amagufa kuko ukize kuri calcium ndetse na vitamine D
  • Ku bantu bifuza kugabanya ibiro cg kugumana agataye; umwembe wagufasha cyane. Kurya nibuze 1 (ugaragaramo calorie 100) mbere yo kurya bikugabanyiriza kurya ibiryo byinshi, kuko wongera amazi mu mubiri bityo ibinure bikagabanuka.
Umutobe w'umwembe
Umutobe w’imyembe ukungahaye ku ntungamubiri nyinshi
  • Kuba ukungahaye kuri vitamin E bituma uba urubuto rwiza ku batera akabariro kuko ubongerera akanyabugabo n’ubushake kandi ugatuma imisemburo ikora neza
  • Umwembe kandi ukungahaye ku muringa. Ibi bituma umwembe uba mwiza mu mikorerwe y’insoro zitukura kuko umuringa utuma zikorwa cyane
  • Vitamini C, pectin na za fibre byose biba mu mwembe bituma igipimo cya cholesterol mbi (LDL) kigabanyuka bityo bikarinda bikanarwanya indwara zinyuranye z’umutima
  • Mu mwembe dusangamo tartaric acid, malic acid na citric acid. Izi nubwo ari aside ariko kuba ziri mu mwembe bifasha uwawuriye kuringaniza acide n’imyunyu yo mu mubiri imbere
  • Uru kandi ni urubuto rwiza ku igogorwa. Biterwa nuko muri wo dusangamo esters, terpenes na aldehydes byose bifasha urwungano ngogozi gukora neaza. Ukaba rero ufasha abituma impatwe, abagira ikibazo cyo gutumba nyuma yo kurya kimwe n’abarwara ikirungurira

Uko utegurwa

ushobora kuwurya gutyo, ushobora gukora salade yawo cg se ugakora umutobe w’imyembe hose ubona intungamubiri zikwiye

Umwembe ushobora kwifashishwa mu gukora salade
ushobora kuwifashisha mu gukora salade

Src: Umutihealth 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Riderman ahishuye amazina yise abana be b’impanga n’ibisobanuro by’ayo mazina.

Ibiteye amatsiko wibaza kuri KANKWANZI wo mu runana||Umubano we na Bushombe ||icyo apfana na Claire.