Benshi baziko guca inyuma umukunzi wawe ari ukuryamana nundi muntu mutashakanye gusa, hari ibindi bikorwa abantu bakora kenshi batazi ko barimo gucana inyuma.
1.Kugira inshuti itari uwo mwashakanye bitari iby’urukundo rweruye ariko na none bitari ubucuti busanzwe. Ugasanga mukoranaho birenze ibisanzwe, amagambo mubwirana ntabwo ari ayo wabwira undi uwo ariwe wese. Abashakanye bakwiye kwirinda izo nshuti.
2.Kwandikira umuntu mudahuje igitsina ikarita imwifuriza ibyiza, imwihanganisha cyangwa se kumuha intwererano, ukabikora wenyine udashyizeho ko mubikoze hamwe n’uwo mwashakanye nabyo uba uri kumuca inyuma.
3.Kuvuga nabi uwo mwashakanye: Kuvuga nabi uwo mwashakanye ubibwira uwo mudahuje igitsina cyangwa utari uwo mu muryango, nabyo wabyirinda cyeretse mu gihe hajemo ihohoterwa nibwo wabibwira ababishinzwe n’ubwo baba badahuje igitsina nawe.
4.Kwandikirana n’undi muntu mudahuje igitsina, muvugana ibintu by’amabanga utabwira uwo mwashakanye, hazamo no kwandikirana kuri whatsapp, kohererezanya amashusho udashaka ko uwo mwashakanye abona, nabyo wabyirinda.
5.Gusohokana n’undi muntu utari uwo mwashakanye. Kujya gusangira n’undi muntu mudahuje igitsina, gutembera hamwe cyangwa kumusura bigamije kugirana ibihe byiza gusa, nabyo ni nko guca inyuma. Wagombye kumara uwo mwanya uri kumwe n’uwo mwashakanye.
6.Kwambara ukarimba ubikorera undi muntu: Niba uri kwambara imyenda myiza cyangwa yihariye ushaka kugira umuntu wemeza utari uwo mwashakanye, tangira witekerezeho umenye impamvu uri kubikora.
7.Gushyira abana cyangwa ababyeyi bawe mbere y’uwo mwashakanye: N’ubwo abana n’ababyeyi ari ingenzi mu buzima, ntibagomba gufata umwanya wa mbere ngo bajye bamenya gahunda zawe mbere y’uwo mwashakanye, cyangwa abe aribo bakugira inama ukurikiza.
8.Kwanga gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye nabyo ni bibi. Bitera ibibazo, bikaba ari no kwanga ibyo uba wariyemeje mugiye kubana, bikaba byanavamo ko wamuca inyuma ukaryamana n’undi.
9.Kubwira ibibazo by’urugo rwawe, umuntu mudahuje igitsina. Ibibazo niba utabasha kubiganira n’uwo mwashakanye, bibwire inshuti cyangwa undi muntu wo mu muryango muhuje igitsina. Akenshi ababibwira abo badahuje, birangira havuyemo ubusambanyi n’ubwo biba byaratangiye atari byo bagamije.