in

Wari uziko kuribwa umutwe cyane bishobora kuba ikimenyetso cy’izindi ndwara zikomeye?

Kenshi iyo umutwe ukuriye, babyitirira stress nyinshi itewe n’akazi, nyamara kuribwa umutwe kenshi bishobora kuba bituruka ku kindi kibazo gikomeye mu mubiri.

Bimwe mu bimenyetso byo kuribwa umutwe kenshi utagomba kwirangagiza:

1.Iyo kuribwa umutwe bigenda bihindura ubukana

Niba wumva kuribwa umutwe bikomeye kurusha ibyo wari usanzwe umenyereye, ni ngombwa kugana ivuriro kugira ngo umenye neza ikibitera, kuko bishobora kuba biterwa n’indwara ifata udutsi duto dutwara amaraso ku bwonko yitwa aneurysm cg se anévrisme.

2.Mu gihe kuribwa umutwe biherekejwe n’umuriro

Iyo uribwa umutwe ariko hakaziraho n’umuriro, bishobora kuba biterwa n’indwara ikomeye yibasira ubwonko yitwa Meningitis. Bishobora no kuba kandi bitewe n’indwara yo kubyimbirwa k’ubwonko izwi nka encephalitis.

3.Iyo uribwa umutwe w’imbere n’inyuma y’amaso

Niba ujya wumva uribwa amaso biherekejwe no kuribwa umutwe, bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ya glaucoma. Akenshi iterwa n’ukwireka kw’amatembabuzi mu jisho bigatuma amaraso atahagera neza, bikaba byatera guhuma.

4.Uburibwe bw’umutwe buturuka mu misaya

Umutwe ukurira mu misaya cyangwa se mu ngoma z’amatwi akenshi nta gikomeye werekana. Cyereka iyo urengeje imyaka 50, kuko ho bishobora guterwa no kwangirika k’udutsi duto dutwara amaraso tuba twabyimbiwe cyane.

5.Iyo umutwe ukurya cyane hanyuma ugahita urekera

Uburibwe bukomeye bugenda buza, bugenda, bugaruka, ukaba wagira ngo ni nk’ikintu bagukubise, ukwiye kubwitondera cyane. Bishobora guterwa no kuvira mu bwonko, cyangwa Ikindi kibazo cyo kuva amaraso mu bice bigize ubwonko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hanze: Umwana muto mwiza w’umunyarwanda yarijije benshi nyuma y’urupfu rwe| Benshi bigaragambije

Bwa mbere Davis D avuze ku mbabazi yasabwe na wa mukobwa wamufungishije