in

Wari uziko kurara wambaye ubusa bishobora kuba umuti w’ibitotsi ?

Nk’uko bikubiye mu nkuru zimwe zo mu minsi ya vuba ishize, ubushakashatsi buvuga ko abarenga bibiri bya gatatu mu rubyiruko baryama bambaye ubusa mu gihe 40% gusa by’abageze mu myaka ya za 70 baryama nta myenda yo kurarana bambaye.

Dogiteri Nerina Ramlakhan, impuguke mu bitotsi, agaragaza ingaruka kuryama wambaye imyenda bishobora kugira.

Yagize ati:

Buri muntu afite umwihariko we. Buri muntu afite uburyo asinziramo kandi dusinzira iyo twumva dutekanye.”

Abantu bamwe ntibakunda kutagira icyo bikinga mu gihe abandi bo ntacyo biba bibabwiye na busa.””Ubundi uko byagakwiye kugenda, ni uko ibyo wiyoroshe bigomba kuba bikonje kurusha ubushyuhe bw’umubiri wawe kugira ngo usinzire neza.”

Dogiteri Ramlakhan atanga inama ko waba urara wambaye imyenda cyangwa se ntacyo wambaye, kurara ku isaso ikozwe mu ndodo z’umwimereri bifasha mu kurinda gushyuha birenze urugero.

None hari ingaruka zo kurara wambaye ubusa?

Nta mpamvu n’imwe ntekereza ko yatuma biba bibi kubikora …. niba biguha amahoro, bikore.”

Nubwo bwose kurara wambaye ubusa bishobora koroha kubikora, ariko ngo ni ingenzi – niba uraye ahantu hatari mu rugo iwanyu – kuzirikana niba byanogera abandi mu gihe byaramuka bibaye ngombwa ko ubyuka vuba hagati mu ijoro!

Dore inama 5 Dogiteri Nerina Ramlakhan atanga zagufasha gusinzira neza:

1.Gufata ifunguro rya mu gitondo hashize hagati y’iminota 30 n’isaha imwe ubyutse: Ngo ni ingenzi niba wumva uhangayitse kugira icyo urya mu gufasha urugero rw’isukari yo mu maraso kujya ku rugero rumwe.

2.Kugabanya gufata ibisinziriza: Kugabanya kunywa ikawa n’ibindi ushobora gusimbuza ibiryo bisanzwe.

3.Kunywa amazi: Umubiri ugizwe n’amazi ku gipimo kirenga 60%, rero ngo wakwiha intego yo kunywa nibura amazi arenga litiro ebyiri buri munsi. Umutobe ufunguye n’icyayi giteguwe mu byatsi ni byiza ariko ikawa n’icyayi gisanzwe ngo si byiza.

4.Gabanya gukoresha ikoranabuhanga: Ngo gererageza uruhuke gukoresha telefone ku munsi, nturarane nayo cyangwa ngo ibe ari cyo kintu cya mbere ufungura mu gitondo ubyutse. Hanyuma ngo urebere televiziyo ahandi hatari mu cyumba cyo kuraramo. Gerageza uruhure ubwonko bwawe.

5.Nibura amajoro 3 cyangwa 4 mu cyumweru, gera mu buriri hakiri kare. Ngo si ngombwa ko uhita usinzira ukigera mu buriri. Ushobora kuba usoma igitabo cyangwa utekereza ku ko umunsi wakugendecyeye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umujura yahawe igihano kidasanzwe ubwo yibaga inkoko y’abandi(amashusho).

Niba ubona umukunzi wawe hari abashaka kumugutwara,dore icyo wakora ukamugumana.