Inzobere mu rukundo zigaragaza ko uwo ukunda ugomba kumufuhira ariko gufuha bikabije ni bibi kuko bigira ingaruka mbi nyinshi ku rukundo rwanyu. Inzobere mu by’imitekerereze n’imibanire zo zivuga ko gufuha ugakabya ari uburwayi.
Abakundana iyo umwe agira ingeso yo gufuha cyane bikabije ku buryo adaha mugenzi we amahoro, hari uburyo bworoshye bwo wakoreha niba ubyiyiziho,maze bikagenda bigabanuka kuko n’ubusanzwe nta mumaro wabyo,dore ko bishobora no gutandukanya abakundana.
1. Kwizerana : iyo ukundana n’umuntu ukaba umwiyumvamo by’ukuri kandi ukizera ko nawe agukunda by’ukuri,ntabwo wajya guhangayikishwa no kumufuhira umukekera n’ibyo udafitiye gihamya.Niyo mpamvu uba ugomba kwizera umukunzi wawe,bikagufasha kumva ko nta wundi areba utari wowe,ugahorana icyo cyizere,aho guhora umuhangayikiye.
2. Kwirinda kumva amabwire :ntukwiye kumvirana ibyo abantu bakubwiye ngo ubisamire hejuru uhite wumva ko ari ukuri byose kuko ari kimwe mu byatuma uta umutwe ugatangira gufuhira umukunzi wawe,ahubwo ufata umwanya wo kubanza gutekereza neza ku byo bakubwira ukamenya niba ari ukuri,nibiba ngombwa ubimubaze witonze kandi wirinde ko byagusaza.
3. Irinde kugaragaza uburakari :niba hari ukuntu uri kwiyumvamo ifuhe cyangwa se ukaba ufite amakuru y’uko umukunzi wawe ashobora kuba aguca inyuma cyangwa afite undi bakundana,ntugakore ikosa ryo guhita umwereka uburakari bukabije kuko wafushye ahubwo ushobora kubimubaza wiyoroheje nta burakari umuzanyeho,ya ngeso yo kugaragaza ifuhe igenda ishira buhoro buhoro.
4. Ntukamugenzure cyane :si byiza ko uhora ugenzura umukunzi wawe ngo wumve ko udatuje utamenye aho ari n’icyo ari gukora kuko hari bamwe usanga barashyizeho n’ ingenza zitanga amakuru,kandi si byiza kuko hari n’abaguha amakuru yo kugira ngo babashwanishe bakakubwira ibibi gusa kugira ngo umurakarire.
5. Irinde ishyari:iyo ukunda kugira ishyari ni naho gufuha bituruka ugasanga uhora wumva ko uvuganye n’umukunzi wawe wese badahuje igitsina baba baganira ibyo kuguca inyuma cyangwa ko ashaka kumugutwara,ugasanga ugirira ishyari umuntu wese bavuganye kandi akenshi uba wibeshya,kuko ntabwo umuntu yavugana n’abantu bamwe gusa,nawe ujye ubanza wirebeho