Warebwe n’abantu batarenze 50! Umukino wa AS Kigali na Gorilla wabihiye abantu mbarwa bari baje kuwureba.
Ikipe ya AS Kigali yanganyije na Gorilla FC 0-0 mu mukino usoza Umunsi wa Kane wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Uyu mukino utari uryoheye ijisho wabaye ku wa Mbere, tariki 18 Nzeri 2023, kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni umukino watangiye utuje, amakipe yombi yigana cyane, ibi byatumye n’uburyohe bwawo buba hafi ya ntabwo.
Uko iminota yazamukaga ni ko Gorilla FC yatangiye kwiharira umupira ariko uburyo bw’ibitego bwaremwaga na Johnson Adeaga ntibutange umusaruro.
Ku rundi ruhande, AS Kigali na yo yatangiye kwinjira mu mukino ariko rutahizamu Erissa Ssekisambu na Ishimwe Fiston ntibashoboye kubyaza umusaruro amahirwe make babonaga.
Igice cya Mbere kidashamaje cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
AS Kigali yatangiranye Igice cya Kabiri imbaraga kuko ku munota wa 48, Ntirushwa Aimé yahushije igitego ku mupira yari ahawe na Akayezu Jean Bosco araserebeka ntiyawushyikira.
Gorilla FC na yo yanyuzagamo igasatira ndetse ihusha uburyo bw’ibitego bwasaga n’ubwabazwe.
Mu minota 60, umukino wongeye gukinirwa hagati cyane wiharirwa na Gorilla FC cyane ko isanzwe izwiho gukina umupira wo hasi.
Ku munota wa 63, iyi kipe yahushije uburyo bw’igitego bukomeye ku mupira Titi Mavugo Cedric yazamukanye ariko awuteye uca hanze gato cyane y’izamu ryari ririnzwe na Cuzuzo Aimé Gaël.
Gorilla FC yakomeje gukora impinduka ishaka igitego ariko gikomeza kubura.
Mu minota 75, amakipe yombi yakomeje gusatirana, ubona Gorilla FC iri hejuru ariko imipira Mavugo yahinduraga imbere y’izamu ikabura uyikina ngo ayibyaze umusaruro.
Ku munota wa 82, Gorilla FC yongeye guhusha igitego ku mupira Mavugo yabaye Bobo Camara ariko Dusingizimana Gilbert arawumutanga akiza izamu.
Nyarugabo Moïse yazamukanye umupira neza yihuta awuhindura imbere y’izamu ashaka Erissa Ssekisambu ariko Umunyezamu Rwabugiri Umar asohoka neza umupira arawufata.
Nshimiyimana Tharcisse yongeye kuzamukana umupira neza acenga ba myugariro ba AS Kigali ariko ateye ishoti umupira ntiyawuhamya neza bityo kana gato, Cuzuzo agafata mu buryo bworoshye.
Ku munota wa nyuma w’umukino, Ntirushwa yateye koruneri isanga Ssekisambu akina neza n’umutwe ariko umunyezamu Rwabugiri aba maso umupira awufata neza. Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.