Umuganga w’inzobere mu by’indwara zo mu mutwe w’abana wo mu mujyi wa Charlotte muri leta ya Carolina y’Amajyaruguru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika , yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 azira kuba yarakoresheje ikoranabuhanga mu by’ubwenge (AI) mu gukora poronogarafi z’abana, no gufata amajwi ya mubyara we w’imyaka 15 mu ibanga mu gihe yabaga ari kwiyuhagira, nk’uko bitangazwa n’ibiro bishinzwe ubugenzacyaha byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(FBI) n’ibiro by’Umushinjacyaha wo mu Ntara y’Iburengerazuba ya Carolina y’Amajyaruguru.
Uyu mugabo witwa David Tatum afite imyaka 41 y’amavuko.
Uyu mugabo yagiye afata amashusho y’urukozasoni y’abana batandukanye kuva muri 2016 kugera muri 2021, nk’uko bigaragara muri dosiye ye.
Ndetse uyu mugabo yafashe amajwi ya mubyara we w’imyaka 15 ari koga mu ibanga, si ayo majwi gusa kuko yagiye afata andi majwi y’abana bato baba mu nzu muryango nawe abamo.
Uyu mugabo yifashishije ikorana buhanga yagiye akora amashusho abana basabana ndetse ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Gusa yayakoraga yabahinduye amasura akoresheje AI ariko bidakuyeho ko wareba uwo mwana ukamumenya.
FBI yatangaje ko itazihanganira ibyaha nk’ibyo.