Mu majyepfo y’u Rwanda muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hongeye kumvikana ibihuha bivuga ko hari undi mukobwa wakuyemo inda.
Bamwe mu bari aho ibyo byabereye, bavuze ko ibyabaye byagizwe ibanga ariko ko hari undi mukobwa wakuyemo inda akajugunya umwana mu bwiherero.
Umwe yagize ati “Ni akana nyine k’agakobwa kakuyemo inda. Birangira nyine kabiroshye mu bwiherero. Njye nabonye amaraso ava imbere y’ubwiherero.”
Ni igikorwa cyakomeje kuba ubwiru kugeza mu masaha ya saa saba n’igice, aho abayobozi bari muri iyi nyubako, bageze aho bareka n’abandi banyeshuri bagombaga kwiga nyuma ya saa sita barinjirira, amasomo arakomeza.
Nyuma y’uko bemereye aba banyeshuri kwinjira, hagaragaraga ibikorwa by’amasuku ndetse hari n’icyapa kibisobanura ko miri iyo nyubako hari gukorwa isuku.
Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe Ignatius, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mukobwa baketseho gukuramo inda atari byo ahubwo yari arwaye mu nda.