Wagira ngo bibereye mu kwezi kwa Buki! Icyumba The Ben na Miss Uwicyeza Pamella bari kuraramo i Burundi cyakwishyurira umusore wa Kaminuza ubukode bw’inzu imyaka itanu.
The Ben ari kuba muri Hoteli iri mu zihenze i Bujumbura, ikaba iri hafi y’aho Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye atuye.
Ni ahantu hari umutekano dore ko ku muhanda iyi Hoteli iriho haba hanyura imodoka za gisirikare.
Icyumba cyayo ijoro rimwe gihagaze $2,500 akaba ari hafi Miliyoni 7 Fbu [Miliyoni 3 Frw].
The Ben, nk’umuhanzi uhenze mu gutumirwa mu Karere, n’imibereho ye iri ku rwego rwo kuba aho ageze aba muri Hoteli zihagazeho ku bantu bakigorwa n’ubuzima.
Icyumba The Ben araramo gifite imiterere y’ibyumba biri mu bihenze ahantu hose ku isi haba Hoteli z’inyenyeri 5. Byitwa Presidential Prestige Suites cyangwa se Ibyumba by’Abaperezida, Abanyacyubahiro n’Abaherwe (Mu Kirundi ni Abagwizatunga).
AMAFOTO