Wa mwana w’umusesenguzi muri ruhago, Manishimwe Gilbert yagiye ku ishuri aherekejwe n’abanyamakuru Reagan Rugaju na Faustinho gusa asigira ubutumwa Rayon Sports na APR FC ziri mu mikino nyafurika.
Manishimwe Gilbert ni umwana ukiri muto, waje kuba ikimenyabose kubera ubuhanga yagaragaje mu gusesengura umupira w’amaguru.
Kubera ubuzima bugoye umuryango we wabagamo mu karere ka Nyaruguru, yaje gutsinda ikizamini cya Leta maze babura ubushobozi bwo kumujyana mu ishuri yoherejwemo.
Ariko kubera ubuhanga yagaragaje bwo gusesengura ruhago, byatumye agera i Kigali aba ikimenyabose, abantu baramukunda bahita bamufasha we n’umuryango we babifashijwemo n’abanyamakuru b’imikino Reagan Rugaju na Faustinho Simbigarukaho.
Ubu yabonye ishuri mu mujyi wa Kigali, yagiye gutangira ari kumwe n’aba banyamakuru bamufashije, gusa mbere yo gutangira amasomo Manishimwe Gilbert yasigiye ubutumwa Rayon Sports na APR FC ziri mu mikino nyafurika.
Gilbert yavuze ko abakinnyi ba Rayon Sports badakwiye kwirara imbere ya Al Hilal Benghazi ku mukino wo kwishyura, ngo kuko nubwo iri mu Rwanda, ariko ku mukino wo kwishyura ishobora kuzabaca mu rihumye ikabatera igitego bikarangira iyikuyemo.
Naho kuri APR FC, Gilbert yavuze ko abakinnyi ba APR FC bo bafite akazi katoroshye ko gukuramo Pyramid FC banganyije 0-0 i Kigali, gusa ngo kujya mu matsinda birashoboka bashyizemo imbaraga.
Rayon Sports iri mu myiteguro y’umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izakina na Al Hilal Benghazi, umukino ubanza zari zanganyije igitego 1-1.
Naho APR FC yo ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, aho iri kwitegura umukino wo kwishyura mu Misiri doreko Pyramid banganyije 0-0 mu Rwanda.