Umukobwa ushobora kuyobora umutima w’umusore mwiza, ni umukobwa ufite ibyo yujuje bimugaragaza nk’umukobwa mwiza nk’uko tugiye kubigarukaho.
Dore ibyo bimenyetso
1. Abona ibintu byiza muri wowe
Umukobwa ugukunda kandi ushobora kwizirikaho mpaka umugize uwawe, ni umukobwa uhera ku tuntu duto akatubonamo ibintu byinshi kuri wowe akatugukundira. Uyu mukobwa iyo akwitegereje, abona ushamaje rwose ndetse akabona ko nta wundi ukurenze.
2. Iyo murimo kuvugana arakwitegereza akiruhutsa
Iyo umukobwa akunda umusore cyane, iyo uwo musore arimo kumutera imitoma, umukobwa aba ameze nk’uwarigezemo (ijuru) mbese akiruhutsa, akitsa imitima, akifata nk’uwanyuzwe muri byose. Niba uwo mukobwa mukundana ari ko yitwara iyo muri kumwe, mushyire hafi yawe kuko ni umugore mwiza.
3. Akugira inama
Burya umukobwa wifata akakugira inama, menya ko uwo mukobwa adasanzwe.
4. Uyu mukobwa ntabwo azigera agusiga
Ni byo rwose! Umukobwa ugukunda cyane ntabwo ashobora kugusiga kabone n’ubwo waba ufite ikibazo gikomeye. Uyu mukobwa rero utegetswe kumukunda.