Mu nkuru yacu y’ubushize twabagejejeho uburyo umukobwa witwa Belinda yaririraga mu myotsi atakamba ko umusore bakundanye yamuriye amafaranga agera kuri miliyoni eshatu yari yagurishije mu isambu y’iwabo, amwizeza ko bazabana, birakarangira ayamwimye ndetse ntibabane.Uyu musore yaje guhamarwa n’umunyamakuru wa Kigali 250 amwemerera ko amafaranga yayariye ndetse ko nawe yataye umwanya kuri uyu mukobwa bakundana ko ntakintu akwiye kumubaza .Ibi byatumye umukobwa ahungabana ndetse ajya kwa muganga kubera umuduko w’amaraso yari yagize kubera umujinya ,dore ko uyu musore atifuzaga ko babonana.Kuri iyi nshuro bararwanye nyuma yo guhura nijoro.
Uyu mukobwa na none yongeye guhamagara umunyamakuru wa Kigali 250 bajya gutega uyu mugabo ari nijoro.Uyu mugabo yaje kuhagera maze wa mukobwa ahita amusingira bararwana ,amubwira ngo “namuhe amafaranga ye”.Umukobwa bamusabye gutuza bakaganira maze umusore yiregura avuga ko amafaranga yayariye koko ariko anemeza ko bayasangiye,umukobwa niko yarushagaho kurakara ,amubaza ati”amafaranga twayasangiye ryari ?wigeze umbwira ko ari yo turarya?” Umusore yamusubije ko ari we wamwihomyeho akamubwira ko amukunda, agurisha isambu yiwabo aza kumuha amafaranga barayarya.
Yavuze ko na we yari afite agahinda kumugore we wamuciye inyuma bityo na we ashaka kwihorera.Umukobwa yamusubije ko bitazarangiraho azitabaza izindi nzego.