in

Niba utajya ukoresha Tangawizi, numenya ibyayo ntuzongera kuyibura mu rugo iwawe(reba hano)

Tangawizi ikoreshwa nk’ikirungo gishyirwa mu cyayi ndetse no mu biryo gusa ni n’umuti ukomeye ku mubiri w’umuntu nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

Tangawizi ikize ku myunyu-ngugu na vitamin zitandukanye. Muri byo, muri garama 100 zayo dusangamo:

Ibyongera ingufu – 17.77 g
Protein – 1.82 g
Isukari- 1.7 g
Sodium – 13 mg
Vitamin B6 – 0.16 mg
Calcium – 16 mg
Vitamin C – 5 mg
Potassium – 415 mg
Magnesium – 43 mg
Phosphorus – 34 mg
Zinc – 0.34 mg
Vitamin B9- 11 mcg
B2- 0.034 mg
B3 – 0.75 mg
Ubutare (Iron/Fer) – 0.6 mg

Akamaro ka tangawizi ku buzima

Ubuzima bw’amagufa:

ku barwayi bafite ikibazo cyo guhururwa mu magufa (osteoarthritis), gukoresha tangawizi buri gihe bibafasha koroherwa n’uburibwe. Si ibyo gusa kuko kuba harimo gingenols bituma tangawizi iba nziza mu kuvura indwara zo kubyimbirwa. Byaba indwara ya goute, kubyimba mu ngingo, byose tangawizi ni umuti wabyo. Yinywe mu cyayi cyangwa uyicanire mu mazi yo koga, uyoge ari akazuyazi, uvuye muri sauna ntacyo azaba akurusha.

Impiswi:

kuva na kera yagiye ikoreshwa mu kuvura impiswi no kubabara mu nda nyuma yo kurya. Ushobora kuyihekenya ukamira amazi yayo, cyangwa ugakora icyayi cyayo ukanywa.

Ifasha gusura:

akenshi hari igihe dutinya gusura, ugasanga ibyuka bitangiye kutuvugira mu nda. Biriya byuka iyo bizamutse aho kumanuka ngo binyure mu kibuno, bishobora kwangiza inyama zoroshye zo mu gice cyo hejuru y’amara. Niba byakubayeho rero, tangawizi izagufasha gusunika ibyo byuka binyure mu nzira byagenewe.

Igogorwa:

izwiho kuringaniza isukari mu maraso. Iyi sukari iyo yabaye nyinshi nyuma yo kurya bituma igifu kidakora neza ngo gisye ibiryo. Kunywa icyayi cya tangawizi nyuma yo kurya rero bizatuma igogorwa rigenda neza.

Kurinda kanseri:

ya gingenol twabonye ibamo, ifasha umubiri mu kwirinda kanseri zinyuranye cyane cyane iy’amara n’iya nyababyeyi.

Gusukura no gusohora uburozi mu mubiri:

tangawizi itera akenshi kubira ibyuya bikaba ari byiza mu mubiri kuko bifungura utwengehu nuko uburozi bwari mu mubiri bugasohoka. Ibyuya bibamo dermicin, ikaba izwiho guhangana na twa mikorobi twakangiza uruhu. Ku bantu rero babira ibyuya kenshi bibarinda indwara ziterwa na bagiteri na virusi, zifata ku ruhu.

Ifasha gutera akabariro:

izwiho kongera iruba ryo gutera akabariro. Mu kubikora itera amaraso gutembera no kongera umuvuduko bityo igitsina kigafata umurego neza.

Ku bagore batwite,

ya sesemi no kuruka bya mugitondo uyu ni umuti wabyo. Yicanire mu mazi ukamuriremo indimu wongeremo ubuki, uraba unongereye vitamin C. Si ku bagore gusa kuko no kuruka uri ku rugendo (motion sickness) bivurwa no guhekenya agatangawizi mbere yo kujya mu modoka.

Nubwo irimo isukari ariko ni nkeya ku buryo ahubwo ifasha mu kurwanya diyabete. Kuyinywa mu rugero birwanya kandi indwara zimwe z’umutima.

Ku bagore cyangwa abakobwa bagira imihango ibababaza, kunywa icyayi cya tangawizi birabafasha.

Ibicurane:

kuba irimo vitamini C bifasha umubiri kongera ubudahangarwa, bityo bikawufasha guhangana n’ibicurane.

Icyitonderwa.

Kunywa nyinshi cyane si byiza kuko bishobora gutera amaraso kuvuduka cyane.

Ku barwayi bafite utubuye mu ruhago (gallstones) kimwe n’abarwayi b’impyiko si byiza kuyikoresha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukobwa mwiza, dore ibintu by’ingenzi akwiye kubanza gutekereza mbere yo kuryamana n’umusore w’iki gihe.

Wa musore wariye miliyoni eshatu z’umukobwa amubeshya kuzamurongora bamuguyeho nijoro bararwana karahava||ibyabo byose babishyize hanze.