in

Wa musore wamennye champagne mu bukwe yavuze uko byose byagenze | Yakomeje gupfundura n’izindi champagne (Inkuru irambuye)

Noël Nkurunziz Noah uzwi ku izina rya Ronaldinho

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana video y’umusore wahennye mu bakwe ubwo  yageragezaga gukora amafiyeri akoresheje champagne yari agiye gupfundurira mu bukwe nyuma ikaza kumucika ikameneka.

Yitwa Noël Nkurunziza akaba ari umusore w’imyaka 39 y’amavuko akaba ari umwana wa 6 mu bana 8 (abahungu 5 n’abakobwa 3). Aganira na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri YouTube, Noël yavuze ko yakunze akunda gukina umupira w’amaguru dore ko banamwitaga akabyiniriro ka Ronaldinho.

Ku bijyanye n’ibyatumye amenyekana cyane aribyo byo kumena champagne mu bukwe. Noël yavuze ko umukobwa yatindanye ibirahuri bigatuma Noël akomeza kuzunguza champagne ategereje ko umukobwa wari uzanye ibirahuri ahagera. Umukobwa yarahageze maze Noël yibeshya ko umukobwa ari hafi ye ku buryo akaraga champagne akayipfundura ahise ayisuka mu birahuri niko kumucika yikubita hasi irameneka

Icyo gihe champagne ikimeneka, Noel yasobanuye ibyabaye mu magambo agira ati « Icyo gihe abasaza bahise bambwira bati Humura, hari abavuze ngo ziraryoshye abandi barambwira bati humura ihangane… » Bazanye indi, ubwo umusore w’umucordinateri ahita avuga ati « Have utongera ukadukorera amabara ». Ubwo uwo musore yahise afungura iyo champagne yindi bari bazanye.

Nyuma Noël yasabye uwo musore ko yamwemerera agakosora amakosa yakoze agakomeza gufungura champagne, uwo musore yarabimwemereye maze Noël akomeza gufungura champagne gusa ngo yazifunguraga atabanje kuzikaraga nkuko mbere yari yabigenje ikamucika ikameneka.

Noël yavuze ko yakomeje kuyobora ubukwe nk’ibisanzwe ndetse na champagne zakomeje kuza agenda azifungura bisanzwe ntayongeye kumeneka. Noël yahishuye ko amaze imyaka 7 akora akazi ko kuyobora ubukwe ndetse no guturitsa champagne mu bukwe.

Ngayo nguko!

Noël Nkurunziz Noah uzwi ku izina rya Ronaldinho

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Musore / Mugabo : Ibyagufasha guhangana n’ikibazo cyo kudafata umurego neza w’ubugabo bwawe

Ibyo Meddy agiye gukorera umuryango wa wa mwana mwiza wamukundaga uherutse kwitaba Imana