Hashize iminsi Turahirwa Moses washinze Moshions aretse akazi ko kurema imideli irimo imyambaro muri iyi nzu ye, ahubwo akemeza ko agiye gukomeza ari umuyobozi gusa.
Nyuma yo kwegura abantu bibajije impamvu nyamukuru yatumye uyu musore areka akazi ko guhanga imideli mu nzu ye ya Moshions.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Turahirwa Moses yavuze ko icyatumye yegura kuri izi nshingano ari uko hari ikindi kigo yashinze ndetse no guha umwanya abahanzi bashya b’imideli bakoranye.
Ati “Gufata icyo cyemezo byari biri mu nzira z’uko mu kwezi gutaha nzamurika undi mwana, uko Moshions ikura yagiye yaguka no mu bumenyi n’urukundo; hari abantu twatangiranye bakaba umuryango kugeza n’ubu dukorana ni umuryango wanjye.”
“Hakaza abandi bashaka kunyigiraho bose bagafata wa muco turi gukora bakawugira uwabo nabo ibyo bavoma hano n’abandi. Ni muri ubwo buryo muri Ukuboza tuzashyira hanze indi ‘brand’. Impamvu nanditse ko neguye ni uko ibyo Moshions yampaye nanyuzemo nshaka kubisangiza abandi, nkanabibegurira bikaba ibyabo.”
Amakuru ahari ni uko Moses yamaze gufungura ikigo kitwa Kwanda season1, aho avuga ko iri zina yarikuye ku mwana w’ingagi uherutse kwitwa gutyo.