Umuhanzi Juno Kizigenza nyuma yo gutangaza ko gutandukana na Ariel Wayz bakundanaga byamubabaje akavuga ko bikunze ko basubirana yabyishimira, yongeye kugaragara ari kumwe n’umukobwa w’ikizungerezi umwe wigeze gukaragira ikibuno umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria Rema ubwo aheruka mu Rwanda.
Uyu mukobwa witwa Dj Higa Sharon ari kumwe na Dj Rusam akoranye indirimbo n’uyu Juno Kizigenza bise Aye.
Hatangiye kwibazwa niba Juno Kizigenza agiye kwishumbusha uyu mukobwa dore ko na Ariel Wayz urukundo rwabo rwatangiye nyuma yo gukorana indirimbo Away.