Ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje nibwo habaye igitaramo cyari cyatumiwemo umuhanzi mpuzamahanga, Tayc ukomoka muri Cameroon akaba akorera umuziki we mu Bufaransa.
Bimwe mu bisigisigi by’iki gitaramo ni amafoto y’abakobwo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye kubera imyambarire yabo yari itangaje.
Ku mbugankoranyambaga zigiye zitandukanye hagaragaye umukobwa wari wambaye ikanzu ibonerana kuko ibice bye by’ibanga byagaragara.
Iyo foto niyo yabaye igitaramo mu mpera z’icyumweru dusoje aho abantu batahwemye kuvuga ko uyu mukobwa yataye umuco.
Uyu mukobwa witwa Mugabekazi Liliane amaze kubona ibyamuvuzweho yagize icyo atangaza.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe yavuze ko ibi yari yambaye ko ari ibisanzwe kuri we kandi si yumva impamvu abantu baciye igikuba.
Ati “Urumva hariya umuntu aba agiye kuryoherwa, njye nagiye nitabiriye igitaramo bisanzwe nambaye uko mbyumva, natunguwe no kubona amafoto yanjye acicikana ahantu hose.”
Uyu mukobwa ni umunyamidelikazi ukomeye mu Rwanda ndetse akaba yaragiye agaragara mu mashusho y’indirimbo zigiye zitandukanye harimo nka Mamacita ya Uncle Austin na Victor Rukotana ndetse na In Million ya Safi Madiba na Harmonize.