in

Wa mukobwa mwiza washize ananuka kubera cancer yitabye Imana

Uwimbabazi Denyse ubwo yajyaga kwa muganga baramupimye basanga ari cancer yakwirakwiye umubiri wose ku buryo yari yarahereye ku mwijima igafata n’ibindi bice by’umubiri byatumye umubiri we ugenda ushiraho bigaragara kuburyo yari asigaye ari amagufa.

 

Ubwo Urugendo tv bamaraga gukora inkuru ndetse n’ikiganiro bagiranye nawe, hari abantu benshi bifuje kumufasha kugira ngo abashe kwivuza, binyuze muri group za whatsapp nuko bamuteraniriza amafranga yo kujya kumuvuza, nk’uko urugendo tv bakomeje babitangaza.

 

Gusa denyse akimara kugera kwa muganga ntago byagenze neza, kuko kuwa 6 Nyakanga 2022, nibwo hamenyekanye inkuru y’uko akigera kwa muganga yahise yitaba Imana. Denyse yari umu mama w’imyaka 32, gusa umugabo we yari yaramutaye kera, ariko yasize umwana w’umuhungu w’imyaka 15 ari nawe wamwitagaho muri ubu buzima yari abayeho.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibizakwemeza ko washimishije umukunzi wawe nyuma yo gutera akabariro

Umukobwa w’imyaka 26 yakoze ibyakorwa na bake bangana