in

Umukobwa w’imyaka 26 yakoze ibyakorwa na bake bangana

Umukobwa wimyaka 26 yakoze ibidashoboka ku bari mu rungano rwe maze yerekana ko yamaze kugura inzu ihenze cyane ndetse ibarirwa mu mamiliyoni.

Uyu mukobwa ukomoka mu Bwongereza uzwi ku izina rya Hilary Iyoha, yerekanye uburyo ibintu bikomeye bishobora kugerwaho hamwe no kuzigama buri gihe ku musaruro uhamye.

Uyu mwari avuga ko yaguze inzu ye ya mbere i Bexley, kandi yashoboye kuba nyir’urugo nyuma yimyaka ibiri yo kuzigama.

Hilary wahoze atuye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Londres, yatangaje ko yazigamaga buri kwezi mu gihe cy’imyaka ibiri kandi agura inzu yumuturirwa ibarirwa mu mamiliyoni.

Nyirinzu w’Ubwongereza yavuze ko kuva kera akiri muto azi neza ko kuzigama amafaranga niyo yaba make agenda agwira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukobwa mwiza washize ananuka kubera cancer yitabye Imana

Umugabo yagiye gusezerana yambaye ikote agaruka yambaye amapingu