Mu minsi ishize, nibwo umuhanzikazi Babo yashyize amafoto n’amashusho asomana n’undi mukobwa ndetse yongeraho amagambo agaragaza urukundo rudasanzwe amufitiye.
Icyo gihe yari ari kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, biba ubwa mbere uyu munyarwandakazi agaragaje amarangamutima ye bijyanye n’urukundo.
Mu mafoto yashyize hanze harimo n’imugaragaza we n’uwo bambaye imyenda bisa nk’aho bakoze ubukwe.
Uyu muhanzikazi yavuze ko iyo foto yafashwe mu birori byo ku ishuri, itari ubukwe nk’uko bamwe babiketse.
Ati “ Iriya foto ntabwo ari ubukwe, ni kwa kundi urangiza amashuri cyangwa mu mpera z’umwaka mujyana n’umuntu mukifotoza, ariko ntabwo ari njye njyenyine.”
Abajijwe niba yaba akundana n’uyu mukobwa, Babo yasubije mu buteruye ko amukunda kandi avuze byinshi mu buzima bwe.
Ati “Ni umuntu nkunda cyane bivuye ku mutima, umba hafi nk’uko nabivuze, nubaha cyane kandi nshimira no kuba mufite mu buzima bwanjye.”
Yongeye kubazwa ubwoko bw’urukundo ruri hagati ye n’uwo mukobwa yongeye kuvuga ko “ nk’uko nabivuze ni umuntu nkunda cyane bivuye ku mutima.”
Src:hose.rw