in

Wa mugore wavuzweho kubyara abana icumi ibimubayeho birababaje cyane.

Ubuyobozi bw’Intara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo bwatangaje ko inkuru iheruka gukwirakwira mu bitangazamakuru ko umubyeyi witwa Gosiame Sithole w’imyaka 37 yibarutse abana icumi icyarimwe yari igihuha.

Mu itangazo bwashyize ahagaragara bwasobanuye ko nta bitaro na bimwe byaho byigeze bitanga raporo y’uwahabyariye abana icumi, ndetse ko n’isuzuma ryakorewe uwo mubyeyi byiswe ko yababyaye ryagaragaje ko adaheruka no gutwita.

Yahise atangira kwitabwaho ngo harebwe ko nta kibazo yaba afite ku buzima bwo mu mutwe.

BBC yatangaje ko ikinyamakuru Pretoria News cy’Ikigo Independent Online (IOL) cyatangaje iyo nkuru bwa mbere ku wa 8 Kamena 2021 nacyo kigihagaze ku byo cyavuze nk’ukuri, nubwo ubuyobozi bwahize kukigeza imbere y’amategeko.

Iyo nkuru yamaze kugaragara ko ari impimbano ngo yatangiye ubwo Umuyobozi Ushinzwe Amakuru kuri Pretoria News, Piet Rampedi, yahuriye mu rusengero na Sithole n’umugabo we, Teboho Tsotetsi mu Ukuboza.

Nyuma y’aho baje kugirana ikiganiro muri Gicurasi uyu mwaka babwira Rampedi ko bafite impanga z’imyaka itandatu, ariko ko bari biteze ko uwo mubyeyi azibaruka nk’umunani.

Niko gukora ifoto igaragaza uwo mubyeyi nk’utwite benshi, ku wa 8 Kamena 2021 icyo kinyamakuru gitambutsa inkuru ivuga ko Sithole yabyaye abana icumi.

Cyavuze ko cyabihamirijwe n’umugabo we ngo watangaje ko yakiriye ubutumwa bw’umugore we bubivuga, ariko akaba atashoboye kugera aho yabyariye kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Rampedi yagendeye kuri ubwo butumwa bwa WhatsApp nta bitaro na bimwe bihamije iby’ayo makuru, mu gihe umwe mu nzego z’ibanze wayemeje we ngo yashingiye ku byo yavuganye n’umuryango ariko mu by’ukuri ntawe urabona kuri abo bana.

Ibitangazamakuru byaranditse karahava, amafaranga atangira kwisukiranya ku wiswe umubyeyi w’abana icumi.

Nyuma y’icyumweru kimwe zabyaye amahari muri urwo rugo, Tsotetsi ajya mu itangazamakuru abuza abantu gukomeza kohereza inkunga kuko umugore we yabuze, umugore nawe ati “Umugabo yagize abana iturufu ngo yibonere amafaranga”.

OIL yananiwe gusobanura ibitaro abo bana bavukiyemo kandi n’ibitaro byose byahakanye ko atari ho bavukiye.

Yakomeje igaragaza ko ku wa 7 Kamena 2021 Sithole yajyanye abo bana ku Bitaro bya Steve Biko Academic kuko batitaweho neza, ndetse ko ibyo bitaro n’inzego z’ubuzima muri iyo ntara biri kugerageza guhishira uburangare mu kwita ku barwayi.

Ubuyobozi bwa Gauteng bwagize buti “Ibi bavuga ni ibinyoma, nta gihamya babifitiye bigamije kwanduza isura y’Ibitaro bya Steve Biko Academic n’ubuyobozi bw’Intara ya Gauteng gusa.”

Piet Rampedi n’Ikigo IOL ngo bagiye kugezwa imbere y’amategeko baryozwe iby’iyo nkuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

🔴LIVE⚽️: RUTSIRO FC VS RAYON SPORTS

Imbeba yajujubije bikomeye imfungwa kugeza hafashwe ingamba zitangaje.