Wa mugabo wasambaniye mu ndege abagenzi bose bakaza gutora ubusurira, yahawe igihano gitangaje kubera ibyo yakoze we n’umugore.
Umugabo wafashwe ari gusambanira mu ndege ya EasyJet aravuga ko yabujijwe kongera kugenda mu ndege y’iyi kompanyi kubera ibyo yakoze.
Ku ya 7 Nzeri, Piers Sawyer w’imyaka 23 yafashwe amashusho ari gusambana n’umugore mu bwiherero bw’iyi ndege.Aba bombi ngo bari bishimiye guterera akabariro muri metero zirenga 10 uvuye ku isi.
Nubwo mama we Elaine ufite imyaka 51 “yababajwe” n’iki gikorwa cy’umuhungu we, Piers,undi ngo ntabyitayeho” – ahanini kubera ko ngo yari yanyoye inzoga nyinshi mbere yo gufata indege – kandi ngo yifuzaga kongera kubona uyu mugore bakongera gutera akabariro.
Ibyo ntibyabaye kandi Piers yavuze ko yabujijwe kongera kgenda mu ndege ya EasyJet nyuma yo kurangiza ikiruhuko cy’iminsi ine hamwe na murumuna we Harrison w’imyaka 25, n’inshuti ze ebyiri.
Piers yagize ati: “Tumaze gusubira ku kibuga cy’indege, EasyJet yatubwiye ko tutemerewe kujyana nabo.”
Ubusambanyi bwa Piers n’uyu mugore bwaje nyuma y’iminota 40 bahuriye mu rugendo rugana ahitwa Ibiza muri Espagne aho yamuganirije we n’inshuti ye bari kumwe.
Piers ukodesha imodoka, yemeye ko icyo gihe yari yasinze,kuko we na Harrison bari banyoye kuva saa yine. Indege yabo yari saa moya z’umugoroba uwo munsi.
Piers aganira na The Sun, yagize ati: “Bishobora ko mu minota 40 mu ndege aribwo igitekerezo cyaje tugahita tujyayo [mu bwiherero]. Hari abakozi babiri b’indege ku musarani, kandi nzi neza ko batubonye twinjira. ”
Yavuze ko aheruka kubona uyu mugore basambaniye mu ndege bari gufata imizigo i Ibiza.
Uyu ngo nubwo atamusabye nimero ye, “yatekereje ku mukobwa” muri ibyo biruhuko byose. Piers yongeyeho ko atigeze amusaba urukundo mu gihe cyo gutandukana.
Aba bombi basambaniye muri iyi ndege ya Easyjet yavaga Luton mu Bwongereza yerekeza Ibiza muri Espagne aho amashusho bafashwe umukozi w’indege afunguye ubwiherero basambaniragamo amaze kurebwa inshuro amamiliyoni ku mbuga nkoranyambaga.