Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umugabo witwa Safari George arwana inkundura n’umu DASSO, kuri ubu uyu mugabo yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Umugabo witwa Safari George uheruka kugaragara mu mashusho ari kuniga umukozi w’urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano, DASSO, yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’ubushinjacyaha.Iyi minsi yayisabiwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021 mu rubanza rwabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare.
Mu kwezi gushize inkuru zaranditswe, abantu baravuga kubera umugabo witwa Safari George wagaragaye mu mashusho aniga DASSO agatabaza nyuma y’uko we n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze bari bari kugenzura niba nta baturage bakiragira ku mihanda bagasakirana n’inka za Safari wari uragiye ku muhanda mu Murenge wa Karangazi.
DASSO agaragara akubita umushumba wari uragiye izo nka nyuma hakumvikana amajwi bavuga ngo bajye gufata n’umusaza witwa Safari George. Mu kumugeraho, Safari aniga Dasso undi agatabaza.
Nyuma y’iyi mirwano, hakurikiyeho guhagarika mu nshingano DASSO wagaragaye muri aya mashusho hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi wafashe aya mashusho.
Kuri Safari George wagaragaye aniga DASSO, yatawe muri yombi akaba yagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kabiri.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Safari George akurikiranyweho gukubita no kubangamira inzego za Leta ziri mu kazi, babiheraho bamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hitegurwe urubanza mu mizi.
Ku ruhande rwa Safari George, yireguye avuga ko atigeze atega DASSO nkuko ubushinjacyaha bwabivuze. Yavuze ko babanje kugundagurana akaza kumwigaranzura akamujya hejuru.
Yavuze ko ibyo yakoze byose yabikoze yirwanaho nta mugambi wo kurwanya inzego za Leta yari afite.